Aba ni Niyonsenga Bosco, Niyigena Chadrack, Byiringiro David, Nsengumuremyi Dieudonne, Dushimimana Elisa, Shumbusho Emile, Ngiruwonsanga Emmanuel, Ndacyayisaba Eric, Nzaramba Felis, Ndayizeye Gilbert, Nsekanabo Niyonkuru Jacques na Safari Yves.
Abandi ni Banzubaze Jean Paul, Niyonzima Jean Damascène, Niyogisubizo Jérémie, Nambajimana Joseph, Ngezenubwo Léonard, Uwimana Modeste, Mutesi Odeta, Uwimana Oreste, Niyokwizera Pacifique, Dushimimana Patrick, Sibomana Patrick, Ahishakiye Paul, Nzayihorana Protais na Habiyaremye Thadée.
Dosiye yabo igaragaza ko bakurikiranyweho icyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo.
Iyi dosiye igaragaza ko mu bihe bitandukanye, aba bantu baremye umutwe uzwi nk’Aba-Men, bakambura abantu amafaranga bakoresheje uburiganya.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko aba bantu bari bafite ‘simcards’ nyinshi zibaruye, bakaba barahamagaraga abantu biyise abakozi ba MTN.
Ngo nyuma yo kubeshya abantu ko ari abakozi ba MTN, babizezaga ko bashobora kubongerera amafaranga y’inguzanyo kuri MoCash, bakabasaba gukanda imibare bagamije kubambura.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko aba bantu bafashwe bamaze kwambura abantu arenga miliyoni 7 Frw. Bwabaregeye mu rukiko mu Ukwakira 2025.
Ku wa 15 Ukwakira 2026, aba bantu bari kuburana mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge. Hitabye 19 barimo 18 bari bambaye impuzankano y’abari mu igororero n’umwe udafunzwe.
Ubwo urukiko rwagenzuraga urutonde rw’abaregwa, byagaragaye ko harimo abatarahamagajwe, rufata icyemezo cyo gusubika urubanza kugira ngo na bo bazahamagazwe, baburanire hamwe n’abandi.
Umucamanza yafashe umwanzuro wo kwimurira urubanza tariki ya 8 Ukuboza 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!