00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibicuruzwa u Rwanda rwohereza mu Bushinwa byikubye inshuro zirenga eshatu mu mezi atatu

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 25 September 2026 saa 11:34
Yasuwe :

Ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa bukomeje kwaguka, aho ibicuruzwa rwohereje i Beijing kuva muri Mata kugeza muri Kamena 2026 byikubye inshuro zirenga eshatu ugereranyije n’igihe nk’iki mu mwaka ushize.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko muri aya mezi agize igihembwe cya kabiri cya 2026, agaciro k’ubucuruzi bw’u Rwanda n’u Bushinwa kageze kuri miliyoni 558,27 z’Amadolari ya Amerika (miliyari 825 Frw).

U Rwanda rwatumije mu Bushinwa ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 415,89 z’Amadolari, mu gihe ibyoherejwe n’u Rwanda ku isoko ry’u Bushinwa byageze kuri miliyoni 142,38 z’Amadolari.

Iyi mibare isobanura ko iby’u Rwanda rwohereje ku isoko ry’u Bushinwa byavuye kuri miliyoni 40,88 z’Amadolari mu gihembwe cya kabiri cya 2025, bigera kuri miliyoni 142,38 z’Amadolari mu gihembwe cya kabiri cya 2026.

Muri iki gihembwe, u Bushinwa ni cyo gihugu u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa byinshi, aho bwoherejwemo 25,93% by’ibicuruzwa byose u Rwanda rwohereje mu mahanga.

Raporo ya NISR igaragaza ko u Bushinwa ari cyo gihugu u Rwanda rwatumijemo ibicuruzwa byinshi mu gihembwe cya kabiri cya 2026.

Ibicuruzwa byaturutse mu Bushinwa byari bifite agaciro ka miliyoni 415,89 z’Amadolari, bingana na 25,89% by’ibicuruzwa byose u Rwanda rwatumije.

Tanzania yakurikiye u Bushinwa ku rutonde rw’ibihugu u Rwanda rutumizamo byinshi, ko yo byari bifite agaciro ka miliyoni 182,93 z’Amadolari, u Buhinde buza ku mwanya wa gatatu kuri miliyoni 182,52 z’Amadolari.

Muri rusange, agaciro k’ubucuruzi bw’u Rwanda n’amahanga kageze kuri miliyari 2335 z’Amadolari muri icyo gihembwe. Bwiyongereyeho 34,51% ugereranyije n’igihembwe cya kabiri cya 2025.

Agaciro k'ibicuruzwa u Rwanda rwohereje mu Bushinwa kageze kuri miliyoni 142,38 z’Amadolari hagati ya Mata na Kamena 2026

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages