00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yakinnye ashaka guhinyuza umugore we: Ubuhamya bwa Pie Ntwari watsindiye imodoka muri ‘Tenga Promo’

Mu ijoro ryo ku wa 24 Nzeri 2026, muri Gen-Z Comedy, habereye umuhango wo gushyikiriza Pie Ntwari, imodoka yo mu bwoko bwa KIA Sorento nk’umunyamahirwe wayegukanye muri TengaPromo, gahunda ishamikiye kuri Tengamara na TVA.

Pie Ntwari yari yitabiriye Gen-Z Comedy kugira ngo ashyikirizwe ku mugaragaro imodoka yatsindiye, mu gihe n’abandi banyamahirwe bari bitabiriye TengaPromo bahembwaga ibihembo bitandukanye.

Ubwo yahamagarwaga ngo ashyikirizwe igihembo cye, Pie Ntwari yavuze ko yatangiye gukina TengaPromo agamije guhinyuza umugore we, wari waramubwiye ko umuntu ukoresha nimero itangirwa na 0788… adashobora kwegukana igihembo.

Ati “Mbabwije ukuri, njye ndubatse. Nakinnye nshaka guhinyuza umugore wanjye. Yari yarambwiye ko utaba ufite nimero ya 0788… ngo utombore. Ambwira ko niba nshaka gutombora binsaba kugura indi nimero itari 0788.”

Pie Ntwari yakomeje ashimangira ko amahirwe yo gutombora ari ay’umuntu wese wiyandikishije kandi akitabira gahunda, atitaye kuri nimero ya telefone cyangwa aho atuye.

Ati “Mbivuze nihuse, umuntu wese aho ari hose, ibyo yaba akora byose, nta cyakubuza gutombora. Mutombore mutsinde, ariko ikiruta byose nimwake fagitire za EBM, kuko ari ko gusora nyako kandi amafaranga usora aragaruka agafasha mu kubaka Igihugu.”

Uretse Pie Ntwari wegukanye KIA Sorento, muri iryo joro Niyomukiza Agatha wo mu Mujyi wa Muhanga yatsindiye miliyoni 1 Frw, mu gihe Felix Bizimana wo muri Gikondo na we yegukanye miliyoni 1 Frw.

Abandi banyamahirwe batatu na bo batsindiye ibihembo by’amafaranga. Babiri bahawe 100.000 Frw buri umwe, mu gihe uwagize amanota menshi mu bitabiriye Gen-Z Comedy yahawe 300.000 Frw.

Tengamara na TVA ni gahunda yashyizweho n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, Rwanda Revenue Authority (RRA), igamije gushishikariza abaguzi gusaba inyemezabuguzi za EBM igihe cyose bakoze igura n’igurisha, bityo bakagira uruhare mu kubahiriza inshingano z’umusoro ku nyongeragaciro (TVA).

Muri iyi gahunda, abaguzi bujuje ibisabwa basubizwa 10% bya TVA bishyuye kuri fagitire za EBM bemerewe.

Ibihembo bitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga binyuze kuri eNoti, aho uwabibonye ashobora kubigenzura no kubikoresha kuri telefone ye.

TengaPromo ishamikiye kuri Tengamara na TVA, ikaba itanga ibihembo buri kwezi bifite agaciro ka miliyoni 70 Frw, bigahabwa abantu barenga 1.500 buri kwezi mu byiciro bitandukanye.

Kwiyandikisha muri Tengamara na TVA na TengaPromo bikorwa unyuze kuri *562#, ugakurikiza amabwiriza ahatangwa. Uwiyandikishije muri TengaPromo ahita aninjizwa muri gahunda ya Tengamara na TVA, ku muntu utari usanzwe ayirimo.

Nyuma yo kwiyandikisha, umuguzi usaba fagitire ya EBM agahabwa amanota muri TengaPromo. Ayo manota ni yo amufasha gukina no kugira amahirwe yo kwegukana ibihembo bitandukanye, birimo amafaranga kuva kuri 5.000 Frw kugeza kuri miliyoni 1 Frw, moto, imodoka ndetse n’ibindi bihembo.

Nyuma ya buri gihembwe, umuguzi wujuje ibisabwa ahabwa 10% bya TVA yishyuye kuri fagitire za EBM yasabye muri icyo gihembwe.

Imodoka yo mu bwoko bwa KIA Sorento yahawe Pie Ntwari wayitsindiye muri ‘Tenga Promo’
Pie Ntwari niwe wegukaniye imodoka ya ‘Tenga Promo’

Special pages