Binyuze muri gahunda ngarukamwaka y’icyumweru cy’umukiliya, SanlamAllianz General Insurance PLC yateguye tombola guhera ku wa 5 kugeza ku wa 9 Ukwakira 2026, aho buri munsi umuntu wese wasabiraga serivisi ku cyicaro gikuru cyayo yahabwaga umwanya wo gushishura agapapuro kugirango arebe ko yaba mu mabanyamahirwe bagombaga kubona ibihembo mugusoza icyo cyumweru.
Mu gusoza icyu cyumweru cyahariwe serivisi zihabwa abakiliya ku wa Gatanu taliki 9 Ukwakira 2026 ni bwo SanlamAllianz yasoje kumugaragaro ibikorwa bitandukanye byaranze icyumweru cyahariwe serivisi zihabwa abakiliya. Mu gusiza icyo cyumweru byari biteganijwe ko abanyamahirwe umunani bagombaga guhabwa ibihembo byabo mu gikorwa cyabereye ku cyiciro gikuru.
Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri SanlamAllianz AG Plc, Alain Ngoga, yavuze ko iyi gahunda igamije kongera imibanire myiza y’abakiliya no kubereka ko babegereye kurushaho, bakanongeraho n’ubundi buryo bwo guhanahana ibitekerezo n’abakiliya kuri serivisi zitandukanye z’ubwishingizi bahabwa ba SanlamAllianz general Insurance.
Ati “Ni icyumweru twahariye kwereka abakiliya bacu ko turi kumwe na bo, tunabereka ko turi hano kubera bo. Bityo tugategura ibikorwa bitandukanye birimo kwakira ibitekerezo by’abakiliya hifashishijwe ikoranabuhanga, umukiliya akabasha gusubiza ibibazo akoresheje telefone ye igendanwa ndetse na tombola ituma abanyamahirwe babhabwa ibihembo bitandukanye”
Mu bihembo byatanzwe kuri uwo munsi harimo guhabwa serivisi n’ibigo by’ubucuruzi nka Sawa Citi, Marriot Hotel, Rubis na Ian Boutique buri wese agahabwa serivise ingana n’amafaranga ibihumbi maganabiri na mirongo itanu by’amafaranga y’uRwanda nk’igiciro cyagenewe buri gihembo.
Umwe mu batsinze, Muturage Vincent yashimangiye ko bigaragaza ubufatanye n’imibanire myiza n’iki kigo, avuga ko bimuha icyizere n’imbaraga zo gukomeza gukorana na SanlamAllianz General Insurance PLC.
Ati “Njyewe naje nje gusaba serivisi nk’ibisanzwe kuko nsanzwe nkorana na bo, bahita bambwira ngo ntombore, ubwo uyu munsi barampamagara. Ibi bikwereka ko SanlamAllianz yita ku bakiliya, tukumva twishimiye gukomeza gukorana na yo.”
Uwase Denise wari ugeze kuri iki kigo bwa mbere gushaka serivisi z’ubwishingizi, agahura n’aya mahirwe ya tombola, yasobanuye uko byamugendekeye, avuga ko byamutunguye cyane bikanamushimisha.
Ati “Nari nje kwisabira ubishingizi bw’urugendo kuko nashakaga kujya kwiga muri kaminuza yo mu Butaliyani. Byarantunguye pe! Urumva kugera ahantu bwa mbere, ugahita utombora ugatsinda ni ibintu byanshimishije. Ahubwo ndavuga nti ‘uwajya nza buri munsi!’”
Umuyobozi Mukuru wa SanlamAllianz General Insurance Rwanda Plc, Richard Akotègnon Hodehou, yavuze ko kuri we ibi ari intangiriro, ashimira abakiliya ba SanlamAllianz General Insurance PLC avuga ko bari babikwiye, anongeraho ko igikorwa nk’iki cyo gusabana n’abakiliya kizashyirwa mu bubiko bityo bigahorabyibutsa abakozi ba SanlamAllianz General Insurance PLC inshingano bafite zo guha serivisi nziza abakiliya babagana.













