Ku itariki ya 27 Nzeri 2026, ni bwo kuri Kigali Golf Resorts & Villas hakiniwe irushanwa mpuzamahanga rya ‘Sunshine Tour’, ryahujwe n’irya Rwanda Open ribera mu Rwanda buri mwaka.
Ni irushanwa ryakinwe n’abakinnyi bagera kuri 150 baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi, ndetse ryegukanwa n’Umunya-Afurika y’Epfo, Kyle De Beer.
Iri rushanwa ryari amahirwe ku bakinnyi b’Abanyarwanda, kuko kuri iyi nshuro abaryitabiriye ari 13, gusa Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Ngabo Brave Olivier, yavuze ko bakwiriye kwiyiongera.
Ati “Amarembo arakinguye kuri buri wese wifuza kuza mu Rwanda. Turashaka ko abakina irushanwa biyongera bakarenga 150, ndetse n’Abanyarwanda bakaba benshi kugeza ku rwego rw’uko twanaryegukana.”
Kongera umubare w’abakina Golf ni imwe mu mpamvu zatumye banki ya NCBA Bank Rwanda yinjira muri iri rushanwa, yateragamo inkunga Njoroge Kibugu wo muri Kenya isanzwe ishyigikira mu marushanwa menshi.
Kuva mu 2023, NCBA Bank yo mu Rwanda yiyongereye ku zo mu bihugu nka Kenya, Uganda na Tanzania mu gufasha abakinnyi kubona amarushanwa mpuzamahanga, hategurwa amarushanwa ahuza abakinnyi beza mu karere.
Mu 2024 yahise yagurira imbibi mu bakiri bato, ibafasha gutegura amarushanwa arimo NCBA Junior Golf Series yageze ku bana 4000.
Muri uyu mwaka wa 2026 NCBA yashoye arenga miliyoni 683 Frw mu marushanwa arenga 160 yo mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba, harimo no gutegura imikino y’abato i Kigali.










