00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RIA igiye kwakira inama ihuriza hamwe abahanga mu guhanga inyubako muri Afurika y’Iburasirazuba

Ihuriro ry’abahanga mu guhanga inyubako rigiye kwakira inama izahuza abahanga mu guhanga inyubako bo mu karere, inzego za Leta, abashoramari n’abandi bafatanyabikorwa, mu rwego rwo kurebera hamwe uruhare rw’imyubakire mu iterambere rirambye rya Afurika y’Iburasirazuba.

Iyi nama iteganyijwe tariki 8-9 Ukwakira 2026 mu gihe hizihizwa icyumweru cyahariwe ubuhanga mu guhanga inyubako mu Rwanda, aho bafite insanganyamatsiko igira iti “ Uruhare rw’ubuhanga mu guhanga inyubako mu iterambere rirambye: Akarere Kamwe, Umwuga umwe, Icyerekezo kimwe”.

Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi y’Urugaga rw’Abahanga mu Guhanga Inyubako mu Rwanda (RIA), Nishimwe Luce Gloria, avuga ko uyu ari umwanya mwiza wo gukangurira abantu bose bafite uruhare mu bwubatsi na banyir’inzu kwita ku burambe bw’inyubako zubakwa mu mijyi dutuyemo.

Yagize ati “Kuramba kw’inyubako bitangirira mbere yo kuyishushanya, aho tureba uburyo bubereye bwo guhanga iyo nyubako igiye kubakwa cyangwa kuvugururwa. Dushingira ku miterere y’aho bifuza gutura, ku bidukikije by’aho, ku mibereho y’abatura muri izo nyubako, ndetse inyubako zihuye n’imijyi twifuza guturamo.”

Yakomeje agira ati “Abantu bakunze gukoporora amahame y’inyubako bashimye aho iherereye yaba mu Rwanda, mu mahanga cyangwa kuri AI bakibagirwa ko inyubako itekererezwa uburyo ihangana n’imvura, umuyaga, imirasire y’izuba, ubushyuhe, ingufu n’ikoreshwa rikabije ry’amashanyarazi, ikoreshwa n’itunganywa ry’ubutaka izubakwaho, imicungire y’imyanda, iteganywa ry’uko inyubako ishobora guhinduka bishingiye ku bukungu n’ubwiyongere bw’abaturage mu gihe kiri imbere tutiriwe tuhasenya.”

Yakomeje avuga ko muri iki cyumweru, hazaganirwa ku miturire, igenamigambi ry’imijyi, inyubako zirengera ibidukikije ndetse hakanarebwa by’umwihariko ku bumenyi bw’abakora mu mwuga wo guhanga inyubako.

Iki gikorwa kandi kizatanga umwanya wo guhuza abanyamwuga bo mu Rwanda n’abo mu bindi bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, mu gihe hakomeza gushimangirwa ubufatanye mu guteza imbere umwuga no guhanahana ubumenyi.

Byitezwe ko urubyiruko rugizwe n’abanyeshuri, abarangije amasomo n’abahanga mu guhanga inyubako bakiri bato na bo bazabona amahirwe yo kwitabira ibyo biganiro, guhura n’abakoresha, abajyanama ndetse n’ibigo bikomeye muri uyu mwuga.

Muri iyi gahunda kandi hazaba inama n’Umujyi wa Kigali ku bijyanye n’imiterere y’ibidukikije byubatswe, gusura imishinga imwe n’imwe, inama ngarukamwaka ya EAIA ndetse n’ibirori byo guhemba no gushimira uruhare rw’abagize uruhare mu iterambere ry’umwuga.

Ku Rwanda, iki gikorwa kizaba umwanya mwiza wo kugaragaza ubunararibonye n’icyerekezo cy’igihugu mu bijyanye n’imiturire ndetse n’imyubakire irambye, mu gihe kandi bazaba bashakira hamwe icyerekezo gihuriweho mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Abahanga mu guhanga inyubako bagiye guhurira i Kigali

Special pages