00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CanalBox, Canal+ na It’s Possible Foundation byahuje imbaraga mu gushyigikira mu burezi

Sosiyete icuruza amashusho ya Canal+ Rwanda n’ikigo gicuruza internet mu Rwanda cya Canalbox Rwanda, byifatanyije n’Umuryango It’s Possible Foundation, mu gutanga umusanzu wabyo mu burezi bigenera ibikoresho abanyeshuri batishoboye kandi bakitwara neza mu mashuri.

Ku wa 2 Ukwakira 2026, ni bwo ibi bigo byose byasuye ikigo cy’amashuri cya GS Munyinya cyo mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, mu rwego rwo gufasha bamwe mu bana bacyigaho.

Iki gikorwa cyateguwe n’Umuryango It’s Possible Foundation watangiye ibikorwa byawo mu 2022, nyuma y’igihe gito itangira gukorana na Canalbox mu rwego rwo gufasha abana baturuka mu muryango itishoboye bagorwa no kwiga.

Ku ikubitiro bafashije abana bo mu bigo byo mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Kamonyi n’aka Gatsibo, mbere yo kongeraho ibyo mu Karere ka Gicumbi birimo icyasuwe.

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango It’s Possible Foundation, Murenzi Tristan, yavuze ko intego bihaye bashinga umuryango zigerwaho, ndetse bifuza kugera kuri benshi kurushaho.

Ati “Turifuza ko uyu munsi turenga umubare w’abana 100 tumaze kugeraho, tukaba twagera ku 1000 mu gihe cya vuba, ku buryo mu myaka mike iri imbere twaba dufite n’ikigo cy’amashuri gifasha abana bava mu miryango itishoboye.”

“Ni muri urwo rwego twafatanyijwe n’indi miryango nka Rwanda We Want mu kubishyira mu bikorwa, tukanegera ibigo nka Canalbox na Canal+ bikadufasha kubigeraho.

Gasana Célestin wari uhagarariye Canalbox na Butoyi Blaise wa Canal+ Rwanda, bavuze ko gushyira hamwe imbaraga ari ukongera gusubiza abaturage ibyo baba bugutse, mu gushimangira imibereho myiza y’aho bakorera.

Usibye gutanga ibikoresho ku bana birimo ibikapu, amakayi, amakaramu, amafaranga yo kurya ku ishuri, amatara n’ibindi, ibi bigo biri kureba uko byageza ibikoresho by’ikoranabuhanga kuri ibi bigo kugira ngo bitange umusanzu mu gukarishya ubumenyi bwabo.

Buri kigo kandi mu bifashwa n’ibi bigo n’imiryango, bihabwa ibigega bijyamo amazi meza n’uburyo bwo kuyasukura, mu kubungabunga ubuzima bw’abana babyigaho.

It’s Possible Foundation ni umuryango w'urubyiruko
Abanyshuri bafashijwe ni abitwaye neza
Abakozi ba Canal+ bitabiriye iki gikorwa
Abanyeshuri bo muri GS Kanyinya bafashijwe ni 30
Gasana Celestin ni umwe mu bari bahagarariye Canalbox
Butoyi Blaise ukorera Canal+ Rwanda yavuze ko gufasha abana ari ugusangira inyungu n'abaturage mu kubungabunga imibereho myiza y'aho batuye
Uwase Audrey ari mu bakoze ba Canalbox bagiye gusura abana mu Karere ka Gicumbi
Abana bitwaye neza bahawe ibikoresho bibafasha mu ishuri
Canal+, Canalbox na It’s Possible Foundation byashyize imbaraga hamwe zo kwita ku burezi
CanalBox, Canal+ na It’s Possible Foundation byatanze ikigega cy'amazi meza yo kunywa
Abana bahembwe ni abiga mu mashuri abanza

Amafoto: Nzayisingiza Fidèle


Special pages