Ibi byagarutsweho ku mugoroba w’itariki 1 Ukwakira 2026, ubwo Bank of Africa yahurizaga hamwe abakiriya bayo bakora ibijyanye n’ikawa ngo bifatanye kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe iki gihingwa.
Mu rwego rwo gutangira ku mugaragaro ukwezi kwahariwe abakiliya, wari umunsi wari ugamije kubashimira no kuganira na bo ngo baganire ku mikoranire yatuma iyi banki irushaho kubaha serivisi zinoze zigamije kuzamura ibyo bakora, by’umwihariko inguzanyo yihariye yitwa ‘Coffee Finance Facility’.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubucuruzi Buto n’Ubuciriritse muri Bank of Africa, Ntwali Patrick yasobanuye ko iyi nguzanyo ubundi igenewe abakora ibijyanye n’ikawa, barimo abayihinga bakayitunganya ndetse bakanayicuruza hamwe n’abagura iyo kawa bakayohereza mu mahanga.
Amafaranga umuntu ahabwa muri iyi nguzanyo, aterwa n’amikoro, ikishyurwa mu gihe kitarenze umwaka kandi ku nyungu ntoya.
Uyu muyobozi yasobanuye ko ubu bamaze kuyivugurura, aho umuntu yemererwa kuyaka inshuro zirenze imwe mu mwaka kugira ngo ukeneye igishoro akomeze akore mu gihe abasha kwishyura neza bitandukanye n’uko mbere byagendaga.
Ati “Mbere iyo wamaraga kwishyura wategerezaga undi mwaka kugira ngo wongere usabe andi mafaranga. Ubu twarabihinduye, iyo wamaze kwishyura ukabona undi mukiliya ukeneye ko wongera igishoro ngo umuhaze, ugaruka mu gihe kitarenze umunsi umwe tukaguha indi nguzanyo. Ntibidusaba kongera gusuzuma dosiye y’umukiliya ahubwo tugendera ku bisabwa yari yujuje mbere.”
Iyi nguzanyo kandi yoroshya ibijyanye n’ingwate, aho uyikeneye ashobora kuzana ingwate ya 50% by’agaciro k’inguzanyo arahabwa, noneho Bank of Africa ikamushakira ahaturuka indi ngwate ishobora kugeza kuri miliyoni 700 Frw bitewe n’abafatanyabikorwa bayo.
Izindi serivisi z’inguzanyo Bank of Africa igenera abakora ibijyanye n’ikawa ni ukuguriza abashaka kugura imodoka zitwara umusaruro mu buhinzi, no kuguriza abashaka ubutaka bwo kubakaho inganda zitunganya ikawa, aho bagirana amasezerano afasha abazihawe kwishyura uko bibanogeye.
Higiro Eugène ukora muri sosiyete ya Nyarugenge Coffee na we yagaragaje ko gukorana na Bank of Africa mu bijyanye n’ikawa ari amahirwe akomeye, kuva mu myaka ibiri ishize bakorana.
Ati “Hari ahandi twakoranaga mbere ariko wasangaga serivisi zitihuta neza. Muri Bank of Africa rero iyo ufite ubucuruzi bugaragaza ko ufite abakiliya murajyana rwose. Nko mu mwaka ushize twavuye kuri kontineri eshatu twacuruzaga dukorana n’abandi, tugera kuri kontineri 15 kandi ibyo ni intambwe ikomeye cyane.”
Gasasira Tom ukora muri Savannah Coffee Company yavuze ko mu bijyanye n’ikawa Bank of Africa ari yo mahitamo ya mbere kuko ibagezaho serivisi zijyanye n’imikorere mu bijyanye n’ikawa, ndetse asaba ko iyi banki yakomeza kwagura iyo mikoranire kandi igashingira ku bindi abakiriya bifuza, ndetse iyi banki irabimwizeza.
Umuyobozi Mukuru wa Bank of Africa, Serge Atikossie yabwiye abakiliya ko icyo banki ishyize imbere ari ukurushaho kunoza umubano ifitanye na bo kugira ngo irusheho kumenya neza ibyifuzo byabo bityo irusheho kunoza uko bakorana.
Bank of Africa ni banki nyafurika ikorera mu bihugu 20, ikaba yaratangiye gukorera mu Rwanda mu 2015, aho ifite amashami 14 mu gihugu harimo umunani muri Kigali n’andi atandatu mu ntara.












