Kuva ku wa 5 kugeza ku wa 9 Ukwakira 2026, MTN Rwanda yari mu bikorwa byo kwizihiza icyumweru cyahariwe abakiliya, yumva ibitekerezo byabo kugira ngo ibihereho irushaho kunoza serivisi ibaha.
Ni icyumweru abayobozi n’abandi bakozi ba MTN Rwanda bavuye mu biro, bajya ku mashami yayo yose, begerana na bo nk’uko bisanzwe bigenda inshuro zitandukanye mu mwaka hatagombereye icyumweru cyahariwe abakiliya.
Umuyobozi ushinzwe Abakiliya muri MTN Rwanda, Munyampundu Norman, wari ku ishami ryo muri CHIC, yavuze ko bumvise ibyo abakiliya basaba kandi bagiye kubikemura.
Ati “Kimwe mu byo abakiliya batugaragarije ni uko aho bashakira serivisi hakiri hake, badusaba gushyiraho ingamba tukagabanya imirongo. Twongereye amashami manini ya MTN mu gihugu, aho kugeza ubu tugeze kuri 25.”
Kuri aya mashami hiyongeraho amaduka azwi nka ’connect shops’ agera kuri 80, hari kandi amaduka ya ’Express Shops’ agera ku 1800, ndetse n’amaduka mato ya ’kiosk’ agera ku 3500 na yo atanga serivisi ku bakiliya.
MTN Rwanda yishimiye ko abakiliya bayo banashima ko hari uburyo bw’ikoranabuhanga bwashyizweho bwo kwikemurira ibibazo kuri telefoni bitagombereye kujya ku maduka cyangwa amashami.
Muri izo harimo izo guhagarika amafaranga umukiliya yayobeje, bikabanza guhabwa umurongo kugira ngo atayibwa.
Hari gutekerezwa ko hashyirwaho ubundi buryo bw’ikoranabuhanga, abakiliya bazajya bagera ku mashami yayo bakaryifashisha bidasabye ko bahura n’umukozi wayo.








