00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi bwijunditse ibiro bya Tshisekedi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 16 October 2026 saa 07:15
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, yanenze ibiro bya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byabujije abakozi babyo kuvugana na Ambasade yabwo.

Ku wa 15 Ukwakira 2026, Umuyobozi w’ibiro bya Tshisekedi, Anthony Nkinzo Kamole, yasabye aba bakozi kwirinda mu buryo ubwo ari bwo bwose kuvugana n’abakora muri Ambasade y’u Bubiligi.

Nkinzo yamenyesheje aba bakozi ko mu gihe byaba ari ngombwa, itumanaho na Ambasade y’u Bubiligi rizajya rikorwa na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC kandi ko uzabirengaho azahanwa.

Mu kiganiro na Jeune Afrique cyabaye kuri uyu wa 16 Ukwakira, Minisitiri Prévot yatangaje ko yatunguwe n’iki cyemezo.

Minisitiri Prévot yagize ati “Nta cyakumvikanisha iki cyemezo. Twakibonye kandi cyatubabaje cyane.”

Uyu muyobozi yagaragaje ko yifuza ko iki cyemezo cyamara igihe gito cyane, asobanura ko izindi nzira za dipolomasi zifunguye mu gihe u Bubiligi bwifuza umubano mwiza na RDC.

Nubwo impamvu y’iki cyemezo itasobanuwe, cyafashwe nyuma y’aho tariki ya 14 Ukwakira abashinzwe umutekano mu Bubiligi basatse ingo z’abo mu muryango wa Tshisekedi i Bruxelles, Flandre na Wallonie.

Iri saka ryakozwe mu gihe abo mu muryango wa Tshisekedi bari gukorwaho iperereza ku byaha by’iyezandonke no kunyereza amabuye y’agaciro yo mu Ntara ya Lualaba na Haut-Katanga.

Minisitiri Prévot yavuze ko icyemezo ibiro bya Perezida Tshisekedi byafashe kitumvikana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages