Ku wa 13 Ukwakira 2026, Formula 1 yatangaje amasezerano y’imyaka 10 azatuma African Grand Prix ibera mu Rwanda guhera mu ntangiriro za 2030. Iri rushanwa rizajya ribera ku kibuga gishya kizubakwa mu Bugesera, hafi y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’indege gishya, rikazaba ari irya mbere rya Formula 1 ribereye muri Afurika kuva mu 1993.
Icyo cyemezo cyanenzwe na Minisitiri Kayikwamba, wavuze ko yari yarasabye ubuyobozi bwa Formula 1 kutemera ko u Rwanda rwakira aya marushanwa yo gusiganwa mu modoka ategurwa n’uru rwego.
Kayikwamba yagize ati "Muri Gashyantare 2025, nari naraburiye Stefano Domenicali n’ubuyobozi bwa Formula 1 ko kwakira Grand Prix bizaba bidakwiye."
Yavuze ko RDC ahubwo yari ishyigikiye gahunda ya Afurika y’Epfo yo kwakira Formula 1, anasaba ko hagenzurwa inkomoko y’amafaranga azakoreshwa mu gutegura iri rushanwa mu Rwanda.
Nduhungirehe yamusubije amwibutsa ko mu Bubiligi hari gukorwa iperereza ku bo mu muryango wa Tshisekedi, aho tariki ya 14 Ukwakira ingo ziherereye i Bruxelles, Flandre na Wallonie zasatswe n’abashinzwe umutekano bakeka ko aba bantu banyereje umutungo w’Abanye-Congo.
Yagize ati "Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC akwiye guhangayikishwa n’iperereza nshinjabyaha riri gukorwa mu Bubiligi ku iyezandonke no kwiba amabuye y’agaciro byakozwe na Perezida Tshisekedi n’umuryango we, aho guhangayikishwa n’intsinzi y’ibihugu by’abaturanyi."
Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru w’u Bubiligi byemeje ko iperereza ryatangijwe nyuma y’ibirego byatanzwe n’imiryango itari iya Leta muri Nyakanga 2025, ihagarariwe n’abanyamategeko barimo Me Bernard Maingain.
Ubujura bw’amabuye y’agaciro buvugwa cyane mu ntara ziri mu gice cyahoze ari Katanga zirimo Haut-Katanga na Lualaba, aho aba banyamategeko bagaragaza ko bwafashe intera mu 2019 ubwo Tshisekedi yajyaga ku butegetsi.
Umuvandimwe wa Tshisekedi, Christian Tshisekedi, ni we ushyirwa mu majwi cyane. Abanyamategeko b’imiryango yatanze ikirego bavuga ko yifashisha abasirikare mu kurinda ibirombe yafashe bugwate muri ibi bice.
Me Maingain yasobanuye ko batanze ikirego mu Bubiligi kuko abagize umuryango wa Tshisekedi bafiteyo ubwenegihugu, ateguza ko ikindi kirego kizatangwa muri RDC.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!