Mushikiwabo yabigaragarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru b’ibitangazamakuru Africa 24, Afrique Media na Canal 2, cyibandaga ku myiteguro y’amatora y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF ateganyijwe muri Cambodge mu Ugushyingo 2026.
Yavuze ko kimwe mu by’ingenzi yakoze kuva yajya ku buyobozi mu 2019 ari ukuvugurura imikorere y’umuryango no gukomatanya ibikorwa byawo kugira ngo ubushobozi buke bwari buhari bwibanda ku bigira ingaruka zigaragara ku baturage, cyane cyane urubyiruko n’abagore.
Ati “Mpisemo rimwe mu mavugurura twakoze kuva mu 2019, navuga ko irikomeye ari ugukomatanya ibikorwa bya OIF…Twavuye ku mishinga 40 tugera kuri 15, kugira ngo tubashe kubona neza umusaruro w’ibikorwa byacu, cyane cyane ku rubyiruko. Twashoboraga no kuyikomatanya kurusho.”
Mushikiwabo yavuze ko ikibazo gikomeye kurusha ibindi cyabaye mu kuvugurura OIF atari uguhindura imiterere y’umuryango, ahubwo ari uguhindura imyumvire y’abanyamuryango kuko bari bafite ibitekerezo byinshi.
Ati “Igice cyari kigoye cyane mu mavugurura ni uguhindura imyumvire. Akenshi nshotora bagenzi banjye mbabwira nti ‘Ntimwitware nk’abakozi b’urwego mpuzamahanga’.”
Mushikiwabo yavuze ko kimwe mu bikorwa yishimira cyane ari ikigega La Francophonie Avec Elles, cyatangijwe mu gihe cya COVID-19 kigamije gufasha abagore bagizweho ingaruka n’iki cyorezo mu rwego rw’ubukungu.
Yasobanuye ko OIF yashyizeho hafi miliyoni eshatu z’Amayero, amafaranga yatanzwe mishinga y’abagore bo mu bihugu bitandukanye, cyane cyane mu bihugu byari byugarijwe cyane n’ingaruka z’icyorezo.
Mushikiwabo yavuze ko nyuma yo gukemura ibi bibazo, iki kigega cyakomeje kubaho, cyinjizwa muri gahunda zisanzwe za OIF.
Ati “Ni ibintu ntari narigeze mbona mbere kandi mfite ishema rikomeye cyane, cyane ko nashoboye kujya mu bihugu bitandukanye, nkirebera uko uyu mushinga uri gukora, ndetse ngahura na bamwe mu bagore bawungukiyemo. Rwose uyu mushinga ni kimwe mu bikorwa nishimira cyane.”
Mushikiwabo yavuze ko ubu iki kigega kimaze gufasha abagore hafi 100.000, ariko ko yifuza ko cyagera nibura kuri miliyoni.
Ku rubyiruko, yavuze ko OIF imaze guhugura abarenga 21.000 mu myuga n’ikoranabuhanga binyuze muri gahunda zirimo D-CLIC, ariko ko hakenewe gukuba uyu mubare.
Ku bufatanye na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD), yavuze ko intego yayo ari ukugera ku rubyiruko 100.000 mu cyiciro cya mbere.
Ati “Urubyiruko mbona rwo muri La Francophonie ntirukeneye iby’ubuntu. Ni urubyiruko rushaka ubufasha buke, kuruyobora cyangwa amahugurwa mu rwego runaka, rwiteguye gukora.”
AI n’indimi za Afurika
Mushikiwabo kandi yavuze ko OIF ikeneye kwita cyane ku ikoranabuhanga, by’umwihariko ubwenge buhangano (AI), kugira ngo indimi n’umuco bya Afurika bitazongera gusigara inyuma.
Yagaragaje ko ibyerekeye indimi za Afurika bitagaragara cyane kuri internet mu gihe izi ndimi zivugwa n’abaturage benshi.
Ati “Ubu ni twe tugomba guhuza ubwenge buhangano n’imibereho n’umuco byacu. Bitabaye ibyo, tudashoboye kugira uruhare muri izi mpinduka, dushobora gusigara inyuma. Ni na ko bimeze ku burezi.”
Yavuze ko mu gihe yakongera gutorerwa kuyobora OIF, guhuza AI, indimi n’umuco by’Afurika bizaba biri mu byo azashyira imbere.
Mushikiwabo yavuze ko yiyemeje kongera kwiyamamariza manda ya gatatu kuko agifite imbaraga n’umurava byo gukomeza ibyo yatangiye.
Ati “Ni ibintu nkunda cyane. Twageze ku musaruro mwiza kandi ndacyafite imbaraga zo gukomeza gukora.”
Ku kuba hari abakandida benshi b’Abanyafurika, barimo uwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Mauritanie n’u Rwanda, yavuze ko atabona ko Afurika ikwiye kugira umukandida umwe gusa.
Ati “Sinigeze numva impamvu Afurika igomba kugira umukandida umwe gusa. Ntekereza ko kuba umugabane ufite impano zitandukanye no guharanira kuba indashyikirwa ari ingenzi mu muryango wa Francophonie, ndetse no kuri Afurika ubwayo.”
Yongeyeho ko uburyo bushya bwo gutora umuyobozi wa OIF, aho amahitamo azanyuzwa mu matora igihe ibihugu bitumvikanye ku mukandida umwe, ari intambwe igana mu mucyo na demokarasi.
Mushikiwabo ku mubano w’u Rwanda na RDC
Ku bibazo biri hagati y’u Rwanda na RDC, Mushikiwabo yavuze ko adashaka ko amakimbirane y’ibihugu byombi azanwa mu mikorere ya OIF.
Ati “Byaba ari ikosa kujyana aya makimbirane mu nzego za OIF. Nemeranya rwose n’umukandida wa RDC wavuze ko OIF atari ahantu ho guhanganira kw’ibihugu byacu. Nemeranya na we rwose.”
Yavuze ko nubwo ibi bibazo bikiriho, ibihugu byombi n’abafatanyabikorwa bakwiye kwibanda ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano byasinyiye i Washington mu mwaka ushize, aho gukomeza kujyana amakimbirane mu zindi nzego.
Ku kuba ari Umunyarwandakazi ariko akaba ayobora umuryango ugizwe n’ibihugu 90, Mushikiwabo yavuze ko iyo ari ku kazi ka OIF, akorera abanyamuryango bose kimwe.
Ati “Ndi Umunyarwandakazi kandi binteye ishema, nkunda igihugu cyanjye. Ariko muri OIF nkorera ibihugu byose. Na mbere y’uko njya muri OIF, numvaga ko ibihugu bifite uburenganzira bungana kandi bigafatwa kimwe.”
Mushikiwabo yavuze ko icyerekezo cya OIF mu myaka iri imbere gikwiye gushingira ku mahoro, ubukungu, urubyiruko, ikoranabuhanga no kurinda umwanya w’indimi n’umuco bya Afurika mu Isi iri guhinduka vuba.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!