00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mumbabarire cyane, uwo si njye - Bernard Makuza yitandukanyije n’ingengabitekerezo ya Se

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 15 October 2026 saa 08:09
Yasuwe :

Bernard Makuza wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda na Perezida wa Sena yitandukanyije n’ingengabitekerezo ya Se, Anastase Makuza, asaba imbabazi abakimurebera mu ishusho y’umubyeyi we.

Makuza Anastase wabaye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda nyuma gato y’uko rubonye ubwigenge, ni umwe mu bantu bakwirakwije icengezamatwara ry’ivangura mu gihe cy’ubutegetsi bwa Gregoire Kayibanda, aho yigeze kuvuga ngo “U Rwanda ni urwa gahutu”.

Mu 1964, yagize ati “Kuva u Rwanda rukiba u Rwanda, rutuwe n’amoko atatu atandukanye. Hari Abahutu bangana na 85%, hakaba Abatutsi b’Aba-Hamite bagera kuri 14% n’Abatwa b’impunyu bagera kuri 1%. Uko amateka atubwira, nyamuke y’Abatutsi igera kuri 14% yakolonije nyamwinshi y’Abahutu; ari na bo twakwita Abanyarwanda nyakuri.”

Makuza wabaga muri PARMEHUTU yavuze ko Abatutsi bagiriye nabi Abahutu, bityo ko bakwiye kubarwanya mu cyo yise “intambara ntagatifu”.

Amagambo ya Makuza n’abandi bayobozi yagize uruhare rukomeye mu kubiba amacakubiri mu Banyarwanda, ibyatumye havuka urugomo rwibasiye Abatutsi n’itegurwa ndetse n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku wa 14 Ukwakira 2026, ubwo mu Karere ka Nyamagabe haberaga ibiganiro by’amahuriro y’ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, amateka ya Anastase Makuza yagarutsweho nk’umuntu ukomoka mu Majyepfo y’u Rwanda wagize uruhare mu mateka mabi y’igihugu.

Umuhungu we, Bernard Makuza, yavuze ko yarwanyije bikomeye ubutegetsi bwa Habyarimana Juvenal, ikaba ari yo mpamvu mu gihe cy’urugamba rwo kubohora u Rwanda, yahungiye i Kabuga kuko hagenzurwaga n’ingabo za RPA.

Ati “N’iyo nza kujya mu gice cyayoborwaga na Guverinoma, nshobora kwemeza 100% ko mba ntakiriho kuko ubwo butegetsi naraburwanyije, naraburwanyaga mu buryo bugaragara.”

Yavuze ko ku myaka yari afite mu gihe Se yavugaga amagambo y’amacakubiri, hari byinshi atari kumenya ariko ko igihe cyageze agira amahitamo ye kuko yari amaze gukura.

Ati “Iyo politiki ya PARMEHUTU y’ivangura n’amacakubiri yaje gukomeza kugeza igihe Jenoside yakorewe Abatutsi ikorerwa yabayeho kandi Data yari muri iyo Leta kuva yajyaho kugeza mu 1973 ivuyeho. Icyo gihe nari mfite imyaka 12, nari ndi mu wa gatandatu w’amashuri abanza. Hari ibintu byinshi umuntu atamenya iyo afite imyaka nk’iyo ngiyo.”

Makuza yavuze ko aho amenyeye politiki Se yakoraga, yatunguwe cyane kandi ababazwa n’uko umubyeyi we yavuze amagambo abiba amacakubiri.

Ati “Aho mbimenyeye rwose, byarantunguye, biranambabaza, nibaza ukuntu ibyo bintu byashobotse. Byarashobotse nyine, nta handi hantu umuntu yabihungira.”

Bernard Makuza yavuze ko ubusesenguzi yakoze bwagaragaje ko amagambo ya Se yagize ingaruka mbi n’uruhare mu gutandukanya Abanyarwanda, kubatoteza, kubashyamiranya, ubuhunzi kugeza igihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatangiriye.

Ati “Rwose sinigeze nshyigikira, sinshyigikiye, sinzigera nashyigikira intekerezo zitanya Abanyarwanda. N’iyo wazana imbunda…Niba ari ujya mu mva mparanira ubumwe bw’Abanyarwanda, nzayijyamo ariko ubumwe bugomba gutsinda byanze bikunze. Uwo ni njye, ufite amahitamo atandukanye na ya yandi.”

Makuza yagaragaje ko hari abakimurebera mu ishusho ya Se, bakamushidikanyaho, ati “Mumbabarire cyane. Uwo si njyewe. Kandi nzafatanya n’umuntu wese ushaka kugira ngo yikuremo bene ibyo bintu.”

Yavuze ko yishimiye uruhande yafashe mu rwego rwa politiki, ashimira Leta y’u Rwanda yamugiriye icyizere, ikamuha inshingano zikomeye nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi ko n’ubu agitanga umusanzu mu butumwa butandukanye yoherezwamo mu mahanga.

Makuza yagize ati “Njyewe numva rwose nta mateka mfitanye na politiki cyangwa se n’ibya PARMEHUTU n’ibyakurikiyeho. Ahubwo njyewe numva mfitanye amatekamuzi na politiki y’impinduramiyoborere yabaye muri iki gihugu, yazanywe na FPR Inkotanyi.”

Bernard Makuza yasabye Abanyarwanda kunga ubumwe, kwitandukanya n’amacakubiri, urwangano n’ivangura byashegeshe u Rwanda, agaragaza ko ari kumwe na bo muri uru rugendo ibihe byose.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi ubwo yageraga ahabereye iki gikorwa
Senateri Dr. Emmanuel Havugimana
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi yagejeje ijambo ku bitabiriye iki gikorwa
Bernard Makuza yashimangiye ko amahitamo ye ashingiye ku bumwe bw'Abanyarwanda kandi ko yiteguye gukora igishoboka cyose kugira ngo bugerweho
Yavuze ko abakimurebera mu ishusho ya Anastase Makuza bamwibeshyaho, abasaba imbabazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages