Diddy yakuwe muri gereza ya FCI Fort Dix, iherereye i New Jersey, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yoherejwe muri gereza ya FCI Allenwood Low iherereye i Allenwood, muri Pennsylvania, ikaba ari gereza y’abagabo gusa kandi ibamo umutekano muke kimwe n’iyi yakuwemo.
Ibiro Bishinzwe Imfungwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byemereye TMZ ko Diddy yapakijwe utwangushye ngo ave aho yari afungiye mu gitondo cyo ku wa 16 Ukwakira 2026.
Ni nyuma y’uko ku wa 9 Ukwakira, yajyanywe igitaraganya mu bitaro n’imbangukiragutabara, amaze kurwana n’Umunya-Jamaica, maze Diddy akaneshwa ndetse agakomereka ku mutwe.
Diddy yagize urugomo muri gereza cyane ko abacungagereza bamwanditse inshuro nyinshi nk’uwateje urugomo akanarwana.
Yahanishijwe koherezwa mu kasho inshuro ebyiri nyuma yo kwica amategeko agenga gereza.
Gereza ya Fort Dix ifungiyemo imfungwa 4.000, mu gihe iya Allenwood ifungiyemo 1.000. Bisobanuye ko uyu mubare muto uzatuma gucunga Diddy byorohera abacungagereza.
Amakuru avuga ko Diddy yahombye iminsi 41 yashoboraga kugabanyirizwa ku gihe azamara muri gereza, ndetse agahomba n’iminsi 400 kuri gahunda yo guhaha agabanyirijwe ibiciro muri gereza.
Diddy ari kurangiza igifungo cy’amezi 50, imyaka ine n’amezi abiri, yakatiwe muri 2025 ku byaha bibiri bifitanye isano n’ubusambanyi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!