Maceo, umuhungu w’icyamamare mu mideli na sinema, Halle Berry, na Olivier Martinez, yemerewe gutanga ubuhamya mu rubanza ababyeyi be bahanganyemo ku burenganzira bwo kumurera.
Amakuru ya TMZ avuga ko uyu muhungu w’imyaka 13 yahawe uburenganzira bwo gutanga ubuhamya, ariko ko buzagarukira ku ngingo zimwe zirebana n’ibyo ababyeyi be baburanira.
Se, Olivier, yifuzaga ko urukiko rufata icyemezo kibuza Halle Berry kwegera uyu mwana, amushinja kumukorera ihohoterwa ryo mu rugo.
Avuga ko Halle yafashe umuhungu wabo mu ijosi, akamuniga kugeza aheze umwuka. Icyakora, Halle arabihakana.
Olivier arashaka guhabwa uburenganzira bwo kurera uyu mwana wenyine, ndetse Halle akabuzwa kumwegera.
Halle yari yarwanyije icyifuzo cy’uko uyu mwana atanga ubuhamya mu rukiko, avuga ko Olivier amaze igihe kinini amutoza ibyo azavuga.
Tyla yatanze buruse ku banyeshuri
Umuhanzi w’Umunya-Afurika y’Epfo, Tyla, yatangaje ko yashyizeho gahunda yo gufasha abanyeshuri 10 b’abakobwa kwiga muri kaminuza.
Buri munyeshuri azahabwa buruse y’Amadolari 5.000, hafi miliyoni 7,5 Frw. Aba banyeshuri baziga umuziki n’ubugeni muri Afurika y’Epfo no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu muhanzi yabitangaje mu itangazo yasohoye ku wa 13 Ukwakira 2026. Iyi gahunda yise ‘That Girl Music Scholarship’ azayishyira mu bikorwa ku bufatanye na Eic Records n’Ikigo cya Institute of International Education.
Abanyeshuri bane bazaba ari Abanya-Afurika y’Epfo, mu gihe abandi batandatu bazaturuka mu mijyi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Buri wese uzatsinda amarushanwa yo guhatanira iyi buruse azanahabwa itike yo kwinjira ku buntu mu gitaramo cya Tyla no guhura na we, muri gahunda y’ibitaramo bizenguruka Isi yise ‘A*POP World Tour’. Ibyo bitaramo byatangiriye mu Bufaransa ku wa 12 Ukwakira 2026.
Miley Cyrus yafashije abatagira aho kuba
Miley Cyrus na nyina, Tish Cyrus-Purcell, batanze miliyoni imwe y’Amadolari, akabakaba miliyari 1,5 Frw, yo gufasha abagore batagira aho kuba i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ubu bufasha bwatanzwe binyuze mu muryango w’uyu muhanzikazi, ‘Miley Cyrus Foundation’. Burimo kubakisha inyubako ifite ako gaciro, izacumbikirwamo imiryango 97 iyobowe n’abagore.
Uyu muhanzikazi na nyina kandi bafatanyije gusana inzu z’abagore bafashwa n’umuryango wa Downtown Women’s Center. Banagize uruhare mu mushinga w’iyi nyubako nshya, muri gahunda yabo yo gufasha abagore batagira aho kuba.
Stefon Diggs wahoze ari umugabo wa Cardi B yahakanye gutegura igitero ku wamureze
Umukinnyi Stefon Diggs yahakanye ibyo aregwa byo gutegura igitero ku mugabo witwa Nigel King, amushinja kumwiba imodoka yo mu bwoko bwa Ferrari.
Mu nyandiko yashyikirije urukiko, Diggs, ukina nk’umukinnyi wugarira muri Washington Commanders, yavuze ko Nigel King wamureze kumusebya yananiwe kugaragaza ibimenyetso simusiga by’uko yakubiswe ku wa 4 Ukuboza 2025, abitegetswe na we.
Nigel yavuze ko asanzwe akorana n’abakiliya bakize nka Diggs. Yagaragaje ko uyu mukinnyi yari yaramuhaye akazi ko kumukurikiranira iby’ingendo n’ibikoresho bye, birimo na Ferrari yibwe i Miami, ikoherezwa i New York muri Nyakanga 2024.
Nigel yashimangiye ko iyo modoka yibwe n’undi muntu, ariko Diggs akamugerekaho ubwo bujura.
Diggs yahakanye ibyo aregwa, avuga ko nta magambo yavuze cyangwa inyandiko yashyize ahagaragara asebya Nigel. Yasabye urukiko gutesha agaciro ikirego no gutegeka Nigel kumwishyura amafaranga yakoresheje mu rubanza.
Nigel yareze Diggs, umuvandimwe we Darez Diggs n’abandi bantu. Yavuze ko Diggs yakwirakwije amakuru amushinja kumwiba Ferrari mu 2024.
Yanavuze ko ku wa 4 Ukuboza 2025, yagabweho igitero n’inshuti za Diggs ahitwa Tootsie’s Cabaret muri Leta ya Florida, ashinja uyu mukinnyi kuba ari we wabitegetse.
Fik Fameica agiye kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki
Umuhanzi wo muri Uganda uzwi nka Fik Fameica yatangaje ko agiye gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki.
Iki gitaramo kizabera muri Kololo Airstrip muri Uganda muri Mutarama 2027.
Uyu muraperi yavuze ko amaze gusohora indirimbo nyinshi muri iyo myaka 10. Itariki nyirizina y’igitaramo azayitangaza mu gihe kiri imbere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!