Kuri uyu wa Kane, tariki ya 15 Ukwakira 2026, ni bwo Rwanda Premier League yahannye aya makipe ishingiye ku makosa yakozwe ku Munsi wa Kane wa BK Pro League.
Yavuze ko “Yafatiye ibihano by’amande amakipe ya Kigali FC na Gicumbi FC nyuma yo kutubahiriza ibiteganyijwe n’ingingo ya 14 y’amabwiriza agenga BK Pro League, igika cyayo cya Gatatu.”
Ubwo amakipe yombi yahuriraga kuri Kigali Pelé Stadium, ku wa 9 Ukwakira 2026, Gicumbi FC yahinduye nimero z’abakinnyi batatu, naho Kigali FC ihindura iy’umukinnyi umwe.
Icyo gihe abakinnyi ba Gicumbi FC bahinduye nimero ni Nshimiyimana Olivier wari wambaye nimero 15 avuye kuri nimero 8 yari asanganwe, Munezero Yasiri wari wambaye nimero 27 yahinduranyije na Hakizimana Abdullatif wa nimero 17.
Ni mu gihe Ndungutse Olivier yari yambaye nimero 14 aho kwambara nimero 21 yari asanganwe.
Ku ruhande rwa Kigali FC, nimero 24 yambarwaga na Ngoy Alvine Ilunga yahawe Christian Theodore Malipangu wakinga umukino wa mbere muri iyi kipe.
Kubera ayo makosa yakozwe n’ayo makipe yombi, Gicumbi FC yahanishijwe kwishyura amande y’ibihumbi 300 Frw, naho Kigali FC yo ikishyura amande y’ibihumbi 100 Frw.
Rwanda Premier League yavuze ko ayo mande agomba kwishyurwa mbere y’imikino amakipe yombi azakurikizaho muri BK Pro League.
Ivuga ko "guhindura nimero cyangwa imyambaro mu mwaka umwe ntibyemewe, kuko ikipe itabyubahirije ihanishwa amande y’ibihumbi ijana 100 Frw."
"Iyo umukinnyi avuye mu ikipe kubera impamvu iyo ari yo yose, nimero yambaraga ishobora guhabwa undi mukinnyi, bikamenyeshwa Rwanda Premier League mu nyandiko."



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!