Uru ruganda ruherereye mu Ntara ya Beaver muri Leta ya Utah muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uru si uruganda rwa mbere ku Isi mu zitunganya amashanyarazi muri ubu buryo, ahubwo ni urwa mbere rwubatswe ku rwego rw’inganda rwagutse, rukoresha ikoranabuhanga rigezweho ryongerewe ubushobozi bwo kubyaza umusaruro ubushyuhe bw’Isi [next-generation Enhanced Geothermal System (EGS)].
Ni rwo kandi ruri ku rwego rwo gucuruza umusaruro warwo, rukanatanga amashanyarazi ku muyoboro mugari.
Ku itariki ya 30 Nzeri 2026, umunsi umwe mbere y’igihe cyari giteganyijwe, iyi sosiyete yatangiye ku mugaragaro kugurisha amashanyarazi ku muyoboro mugari mu gihugu.
Iki cyiciro cyarangiye ni icya mbere kandi ni itangiriro ry’umushinga mugari.
Ubu kigize ⅓ cy’uruganda ruteganya gutanga megawatt 100. Uru ruganda rwose ruzakomeza kwagurwa kugeza ubwo ruzajya rutanga amashanyarazi menshi cyane angana na gigawatt enye.
Binyuze mu gukoresha uburyo bwo gucukura mu ntera ndende y’ubujyakuzimu bukunze gukoreshwa mu nganda zicukura peteroli na gazi, Fervo ibasha kugera ku bitare bishyushye cyane mu nda y’Isi kugira ngo ibyaze ubu bushyuhe amashanyarazi.
Iki gihe gito cyane cyakoreshejwe mu kubaka ni inkuru nziza ku bigo bibika amakuru [data centers] bikeneye amashanyarazi menshi kandi mu gihe gito.
Kubera ko uru ruganda rushobora kubakwa mu byiciro, Fervo ifite icyizere ko mu gihe gito cy’amezi 18 n’ibindi bice bizaba byarangiye.
Sosiyete nini nka Google na Southern California Edison zamaze gutangaza ko zizajya zigura amashanyarazi aturuka kuri uru ruganda.
Sosiyete ya Fervo Energy yashinzwe mu 2017, yagiye yaguka mu buryo bwihuse. Nk’ikigo cyari kigishingwa [startup], yakusanyije inkunga isaga miliyari 1,3$ iturutse mu bashoramari bigenga.
Muri Gicurasi uyu mwaka, yabaye sosiyete igurisha imigabane yayo ku isoko ry’imari n’imigabane, maze ikusanya andi miliyari 1,9$, ibi bikaba bigaragaza inkunga ikomeye kuri iki gisubizo cy’ingufu zisukuye zitangiza ibidukikije.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!