00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika: Haburijwemo umushinga w’itegeko wari gusiga amadarubindi ya Meta akumiriwe

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 2 October 2026 saa 11:37
Yasuwe :

Guverineri wa Leta ya California, Gavin Newsom, yanze kwemeza umushinga w’itegeko wiswe ‘Senate Bill 1130’ wari kugira icyaha igikorwa cyo gufata mu ibanga amajwi n’amashusho y’abantu mu ruhame hakoreshejwe ibikoresho by’ikoranabuhanga byambarwa ku mubiri [wearable technology].

Uyu mushinga w’itegeko wari ugamije kurinda ubuzima bwite bw’abantu, aho wateganyaga ko hagomba kubanza kubaho ubusabe bwo gufata umuntu amajwi cyangwa amashusho.

Newsom yawutesheje agaciro kuko yumvaga ko igisobanuro cyatanzwe ku bikoresho byambarwa ku mubiri kidasobanutse neza, kandi ko Leta ya California isanzwe ifite amategeko arinda ubuzima bwite bw’abantu.

Iyo uyu mushinga uza kwemezwa, California yari kuba leta ya mbere ishyizeho amategeko akomeye agenga ibikoresho nk’amadarubindi y’ikoranabuhanga, igahana abayarenzeho n’amasosiyete y’ikoranabuhanga ibaca amande cyangwa igatanga igihano cy’igifungo.

Uyu mushinga w’itegeko wari igisubizo kigamije guhangana n’ubwiyongere bw’ibikoresho bifata amajwi n’amashusho, cyane cyane amadarubindi abantu bise ‘ay’abanyangeso mbi’ [pervert glasses].

Ibi bikoresho byambarwa ku mubiri biri kugenda byiyongera cyane. Urugero, sosiyete ya Meta yagurishije amadarubindi y’ikoranabuhanga arenga miliyoni 7 mu mwaka ushize gusa.

N’andi masosiyete ari kongera mu bikoresho byayo ikoranabuhanga rihora ryumva amajwi [always-listening features].

Urugero nka sosiyete ya Apple yatangaje ko inkoranabuhanga y’isaha yayo [Apple Watch software] izajya yemerera abayikoresha kongera gusoma inyandiko y’ibyavuzwe mu masegonda 15 ashize no gukora incamake y’ibiganiro bagize umunsi wose.

California yatesheje agaciro umushinga w'itegeko wari gusiga ‘Meta glasses’ zigenzurwa cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages