Ubu bujura bwamaze amezi menshi, kuva mu Ukwakira 2025 kugeza muri Nyakanga 2026.
Aba ba rushimusi bifashishije icyuho muri porogaramu y’ikoranabuhanga ikoreshwa mu guhererekanya amadosiye kugira ngo bagere ku makuru atarinzwe mu buryo bw’ibanga, arimo nimero ndangamuntu zikoreshwa muri Amerika [Social Security numbers], amazina, amatariki y’amavuko, ndetse n’amakuru arambuye ku mirimo yabo mu gisirikare.
Abayobozi bavuga ko ubu bujura bwagize ingaruka ku bantu bagera kuri miliyoni 2,8 bakiriho ndetse n’abandi bagera hafi ku bihumbi 300 bapfuye.
Kugira ngo wumve neza ubukana bw’iki kibazo, kugeza muri Werurwe, igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyari gifite abasirikare bari mu kazi bagera kuri miliyoni 1,3, kandi iki kigo kibika amakuru gifite inyandiko zirenga miliyoni 60 zikoreshwa mu gucunga uduhimbazamusyi ndetse n’uburenganzira bwo kwinjira ahantu hacungiwe umutekano ku bakozi b’igisirikare n’imiryango yabo.
Minisiteri y’Ingabo ntirabona ibimenyetso bigaragaza ko aya makuru yaba ari gukoreshwa nabi kugeza ubu, ndetse n’imyirondoro y’aba ba rushimusi ntiramenyekana.
Iki gitero kije gikurikira ibindi bikorwa by’ubujura nk’ibi biheruka kuba, harimo n’igitero gikomeye cyibwemo amakuru y’Urwego rw’Ubugenzacyaha rwa Amerika [FBI] mu ntangiriro za Nzeri 2026.
Impuguke zivuga ko ubu bujura ari ibyago bikomeye, kuko guverinoma z’amahanga zishobora gukoresha aya makuru mu guhiga no kwibasira abakozi ba leta.
Ikibazo gisa n’iki cyabaye mu 2015 ubwo ba rushimusi mu by’ikoranabuhanga bibaga amakuru y’ibanga y’abakozi ba guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika barenga miliyoni 22.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!