Uyu munsi mukuru wo kwizihiza umusaruro bagezeho nk’Abanyarwanda baba mu Burayi bw’Amajyaruguru mu gihugu cya Danemark wahujwe n’umunsi ukomeye muri aka karere utegurwa na sendika y’abakozi bita 3F, igikorwa gihuriramo abanyamuryango bayo batuye muri Denmark, ariko harimo n’abafite inkomoko mu bindi bihugu by’isi bitandukanye.
Uhagarariye Diaspora Nyarwanda muri Jutland na Fyn muri Danemark, Nkubana Paul yabwiye IGIHE ati “Bwari uburyo bwiza bwo guhura buri gihugu kikamurika umuco w’iwabo, biciye mu nteko yiby’iwabo, indirimbo, imbyino, imyambaro n’ibindi.”
Nkubana yavuze ko nk’Abanyarwanda bamuritse umuco nyarwanda binyuze mu mbyino, ibihingwa byateguwe nk’amafunguro.
Ati “Twahawe ijambo tuvuga u Rwanda rw’uyu munsi, dusanga hari abatari bake baruzi batubaza ibibazo, kubera gushishikazwa n’ibyo twabamurikiye, cyane ko abandi Banyafurika badusabye ko twabahagararira kuko babonye byaba byiza bishyize hamwe n’u Rwanda kugira ngo twerekane umugabane wacu mu buryo bucyeye.”
Yavuze ko Abanyafurika biyemeje kujya bahurira mu bikorwa bitandukanye ku buryo barushaho kuvuga no gusobanura ibihugu bakomokamo.
Muri iki gikorwa Abanyarwanda banasobanuye gahunda ya VistRwanda, babwira abacyitabiriye ko ujya mu Rwanda ahabwa visa akigera ku kibuga cy’indege, banabasobanurira ibyiza nyaburanga bihari nka za pariki n’inyamaswa zibarizwamo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!