Uyu musore witwa Anojan Sivarasa, wari usanzwe akorera muri Arabie Saoudite, yakatiwe urwo gupfa muri Nzeri 2026, nyuma y’uko urukiko rw’ubujurire rumuhamije icyaha cyo gutuka imyemerere y’idini ya Islam.
BBC yatangaje ko iki gihano cyateshejwe agaciro ku wa 14 Ukwakira 2026, nyuma y’ubuvugizi n’ibiganiro bya dipolomasi byakozwe n’ubuyobozi bwa Sri Lanka.
Umunyamabanga wa Leta wungirije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Sri Lanka, Arun Hemachandra, yatangaje iki cyemezo abinyujije kuri Facebook, ashima abayobozi n’abanyamategeko bo mu bihugu byombi bagize uruhare mu gukuraho icyo gihano.
Ikibazo cya Sivarasa cyatangiye mu mpera za Kamena 2026, ubwo amashusho y’umusore w’Umuyisilamu wakubitaga imbwa yari ikurikiye abayoboke b’idini y’Abahindu yakwirakwiraga ku mbuga nkoranyambaga.
Ayo mashusho yateje impaka zishingiye ku myemerere, aho umwe mu bazigaragayemo yatutse kimwe mu bigirwamana by’Abahindu.
Sivarasa yamusubije mu rurimi rw’Igitamili, akoresha amagambo afatwa nk’igitutsi ku Ntumwa y’Imana Muhammad.
Nubwo yahise asiba ubutumwa bwe, agashyira hanze amashusho asaba imbabazi, ifoto y’ubwo butumwa yari yamaze gufatwa, iza gushyikirizwa umukoresha we n’inzego z’ubuyobozi bwa Arabie Saoudite.
Yatawe muri yombi muri Nyakanga 2026, aza gukatirwa n’Urukiko Mpanabyaha rwa Al-Ahsa igifungo cy’imyaka itanu.
Nyuma yaho, urukiko rw’ubujurire rwamukatiye igihano cy’urupfu, bitera impaka muri Sri Lanka no mu miryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu.
Umuryango Human Rights Watch wasabye Arabie Saoudite guhagarika gutanga ibihano bikabije ku bantu bazira amagambo batangaza, cyane cyane abakozi b’abanyamahanga.
Depite Faizer Mustafa wo muri Sri Lanka yemeje ko igihano cy’urupfu cyakuweho, ariko avuga ko abanyamategeko bagisuzuma icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga.
Ntiharamenyekana niba Sivarasa azahita arekurwa cyangwa niba azakomeza gufungwa. Umuryango we wari waratangaje ko utigeze wongera kuvugana na we kuva ku wa 28 Nzeri 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!