00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukozi wa OpenAI yatawe muri yombi akekwaho kumviriza inama z’ibanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 October 2026 saa 10:16
Yasuwe :

Umunya-Arabie Saoudite wakoreraga OpenAI, Abdulrahman Alfozan, yatawe muri yombi akekwaho guhisha icyuma gifata amajwi inyuma ya televiziyo yo mu cyumba cy’inama cy’iki kigo, ahaganirirwaga amakuru y’ibanga.

Uyu mu-injenyeri w’imyaka 35 yafashwe n’Urwego rw’Ubutasi n’Ubugenzacyaha muri Amerika, FBI, ku wa 9 Ukwakira. Ashinjwa gukoresha cyangwa kugerageza gukoresha igikoresho cyo kumviriza ibiganiro rwihishwa. Icyo yashakaga gukoresha amajwi akekwaho gufata ntikiramenyekana.

Inyandiko y’ibirego igaragaza ko hagati ya tariki ya 17 Kanama n’iya 16 Nzeri, yabajije umufasha ukoresha ubwenge buhangano ibibazo ku byumba by’inama n’igihe bibonekera.

Yabajije aho abafatanyabikorwa bo hanze bakunze guhurira n’abakozi ba OpenAI, anasaba urutonde rw’inama zari ziteganyijwe mu cyumba runaka uwo munsi.

Muri Nzeri, ngo yanakoresheje porogaramu y’ubwenge buhangano yo kuganira n’abantu, yari ifitanye isano n’uwo bashakanye, abaza uko yakora icyuma gifata amajwi, akagishyiraho ndetse akakigenzura ari kure.

Icyumba cyasanzwemo icyo gikoresho cyakoreshwaga mu nama zaganirirwagamo amakuru y’ibanga rikomeye yerekeye ikoranabuhanga, ubucuruzi n’ingamba za OpenAI, ndetse n’imikoranire yayo na za guverinoma.

Ibirego bivuga ko Alfozan atari yemerewe kwinjira cyangwa kwitabira izo nama. Icyakora, camera z’umutekano zamufashe ari hafi y’icyo cyumba inshuro umunani muri Nzeri.

Ku wa 30 Nzeri, abakozi ba OpenAI bavumbuye icyuma gifata amajwi rwihishwa inyuma ya televiziyo, gipfunyitse mu mpapuro z’isuku zikoreshwa mu bwiherero.

Hashyizwe camera muri icyo cyumba. Ku wa 5 Ukwakira, yafashe Alfozan yinjiramo, asa n’ureba inyuma ya televiziyo aho icyo gikoresho cyari cyashyizwe.

Kuri uwo munsi, ngo yasize igikapu mu kindi cyumba. Abashinzwe umutekano bagifunguye basangamo ikindi cyuma gifata amajwi gisa n’icya mbere, ikofi ye n’icyangombwa kimuranga.

OpenAI yatangaje ko yakoresheje ikoranabuhanga ryayo mu gusobanukirwa icyo gikoresho n’aho cyaturutse. Yavuze ko nta bimenyetso ifite by’uko uyu mugabo yaba yarabonye cyangwa yarasohoye mu buryo butemewe amakuru agena imikorere y’ubwenge buhangano bwayo, kode za porogaramu cyangwa amakuru y’abakiliya.

Alfozan yakoreraga OpenAI kuva muri Nyakanga 2025, ariko amasezerano ye yarasheshwe. Yize muri Amerika, aho afite uburenganzira bwo gutura burundu kuva mu 2020.

Umwunganizi we, William Pernik, yabwiye BBC ko ibirego bidahuye n’imyitwarire asanzwe azwiho. Yavuze ko yahageze akiri muto, afite inzozi nk’abandi. Yavuze ko bazasesengura ibimenyetso byose bya Leta, asaba abantu kudaca urubanza mbere yo kumenya ukuri kose.

Yashimangiye ko umukiliya we afatwa nk’umwere kugeza ahamwe n’icyaha, kandi ko ibyatangajwe ari ibirego, atari umwanzuro wemeza icyaha.

Ku wa Kabiri, Alfozan yagejejwe bwa mbere imbere y’urukiko rwo muri California. Ku wa 19 Ukwakira, ruzasuzuma niba akomeza gufungwa mu gihe urubanza rukomeje.

Iperereza rya FBI ryo rirakomeje. Aramutse ahamwe n’icyaha, ashobora guhanishwa igifungo kigera ku myaka itanu n’ihazabu y’amadolari 250.000.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages