00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhungu wa Bolsonaro arusha Lula uri ku butegetsi amahirwe yo gutorerwa kuba Perezida

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 October 2026 saa 12:20
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo Quaest bwagaragaje ko Senateri Flavio Bolsonaro arusha amajwi make Perezida wa Brésil, Luiz Inacio Lula da Silva, mbere y’icyiciro cya kabiri cy’amatora ya Perezida giteganyijwe ku wa 25 Ukwakira 2026.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byatangajwe ku wa Gatatu, tariki ya 14 Ukwakira, bigaragaza ko Flavio Bolsonaro ashyigikiwe na 46% by’ababajijwe, mu gihe Lula ashyigikiwe na 44%.

Flavio ni umuhungu mukuru wa Jair Bolsonaro wahoze ari Perezida wa Brésil.

Nubwo imibare ishyira Flavio imbere, ikinyuranyo kiri hagati ye na Lula ntigihagije kugira ngo hemezwe ko hari urusha undi mu buryo bugaragara. Impamvu ni uko ubu bushakashatsi bufite igipimo gishobora kongera cyangwa kugabanya amanota abiri ku ijana.

Bituma mu mibare y’ubushakashatsi, aba bakandida bafatwa nk’abanganya amahirwe.

Ni bwo bushakashatsi bwa mbere Quaest itangaje kuva icyiciro cya mbere cy’amatora cyaba mu ntangiriro z’uku kwezi. Muri icyo cyiciro, Flavio Bolsonaro yatunguye benshi aza imbere ya Lula.

Mu babajijwe, 9% bavuze ko bazatora impapuro zitanditseho umukandida, bakangiza amajwi yabo cyangwa ntibatore. Abandi 1% bari batarafata umwanzuro ku wo bazatora.

Quaest yakoze ubu bushakashatsi ibaza abantu 2.154 hagati ya tariki ya 10 n’iya 13 Ukwakira.

Senateri Flavio Bolsonaro arusha amahirwe make Perezida wa Brésil, Luiz Inacio Lula da Silva yo gutorerwa kuyobora igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages