Mbere y’uko aya makuru atangazwa, Trump yari yabwiye abanyamakuru ko yasabye Zacharia kongera gutekereza ku gukomeza ako kazi.
Ati “Mvugishije ukuri, iyo mba ndi wowe, nakongera nkabitekerezaho.”
Zacharia yatangiye akazi ahura n’ibibazo, birimo kutitwara neza mu kiganiro cya mbere yagiranye n’abanyamakuru ku wa Kabiri, ndetse n’ibibazo byakomeje kubazwa ku mateka ye.
Umuyobozi wo muri White House yabwiye CNN ko yari mu nzira yo kuva kuri uwo mwanya. Umujyanama wa Trump yavuze ko yari kuzava muri White House mu minsi mike.
Ubwo yerekezaga muri Georgia, Trump yavuze ko itangazamakuru ryafashe nabi Zacharia, anamushimira kuba ari umurwanashyaka we w’indahemuka. Icyakora, yagaragaje ko ashobora kuba atabereye uwo mwanya.
Zacharia yashimishije Trump ubwo yatangaga ibitekerezo kuri televiziyo ashyigikira politiki itsimbarara ku kongera gusubiza Amerika igitinyiro [MAGA]. Yahawe akazi nyuma y’uko abandi bakandida bakuwemo kubera amagambo anenga Trump.
Mu kiganiro cye cya mbere muri White House, yagaragaje igihunga, asubiza ibibazo bitatu gusa.
Nyuma yaho, yatanze igisubizo kidasobanutse abajijwe aho yatsindiye ikizamini kimwemerera gukora umwuga w’ubwavoka, kuko Trump yari yamwise umwavoka ubwo yamuhaga akazi.
Abantu babiri bazi ibyaganiriweho bavuze ko Trump yabanje kutabona ko yitwaye nabi nk’uko bamwe mu bajyanama be babibonaga.
Icyakora, ibiganiro cyakurikiyeho, cyane cyane icyo yagiranye na Sean Hannity kuri Fox News ku wa Kane nijoro, hamwe n’ibiganiro Trump yagiranye n’abo bafatanyije, byatumye yemera ko atakomeza ako kazi.
Abantu begereye Perezida Trump bavuze ko agikunda kandi yubaha Zacharia. We n’umuryango we byari biteganyijwe ko basangira ifunguro na Visi Perezida JD Vance n’umuryango we ku wa Gatanu nijoro.
Zacharia yabaye uwa mbere umaze kuri uwo mwanya igihe gito, kuko Anthony Scaramucci, wamaze iminsi 11 ayobora itumanaho rya White House mu 2017.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!