00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abajyanwaga mu mavuriro kubera ingaruka z’inzoga zitujuje ubuziranenge bagabanutseho 80%

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 16 October 2026 saa 11:49
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko umubare w’abantu bajyanwaga mu mavuriro bafite ibikomere byatewe n’imirwano ifitanye isano no kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge wagabanutseho hafi 80%, nyuma y’ingamba Guverinoma y’u Rwanda yafashe zo guhagarika ikorwa ry’izo nzoga.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, ku wa 15 Ukwakira 2026, mu kiganiro yagiranye n’abagize Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda (NFPO).

Dr Nsanzimana yavuze ko ingaruka nziza z’izo ngamba zatangiye kugaragara mu mavuriro, aho umubare w’abahazanwaga bakomerekejwe mu mirwano yatewe no kunywa izo nzoga wagabanutse ku buryo bugaragara.

Yagize ati “Kwa muganga ubona ko abakomeretsanyaga bakabazana n’abateranaga nk’ibyuma cyangwa barwanye kubera izi nzoga z’inyuma bazaga mu mavuriro bagabanutse hafi 80% mu mibare dufite kuva ibyuma byarahagarikwa. Iyo mibare turayegeranya tukayihuza n’iy’inzego zishinzwe umutekano.”

Minisitiri Nsanzimana yagaragaje ko inganda 250 zakoraga inzoga zitujuje ubuziranenge zamaze gufungwa, mu gihe hari abandi bashoramari basaga 200 bari baratanze ubusabe bwo gufungura inganda nk’izo.

Mu biganiro byakurikiyeho, abagize NFPO bagaragaje impungenge ku buryo zimwe mu nganda zari zimaze igihe zikora inzoga zitujuje ubuziranenge, bibaza uruhare rw’inzego zifite mu nshingano kugenzura ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda n’ibitumizwa mu mahanga.

Umuvunyi Mukuru Wungirije, Mukama Abbas, yavuze ko kuba izo nganda zari zimaze kuba nyinshi bituma hibazwa niba nta ruswa cyangwa uburangare bwaba bwarabigizemo uruhare.

Ati “Hashobora kuba harabayemo ruswa kuko ntiwakumva imibare minisiteri iduheye ngo ubure kumva ko harimo ikibazo. Wahita wibaza impamvu iyo mibare yagiye izamuka ntihafatwe umwanzuro wo kubigenzura kuko iki kibazo cyari icyorezo mu bindi.”

Visi Perezida wa Sena, Mukabaramba Alvera, na we yagaragaje ko bitumvikana uburyo mu gihugu hari hamaze gukorera inganda zirenga 200 zikora inzoga, mu gihe hari ibindi bicuruzwa by’ibanze abaturage bakenera, birimo imyambaro n’ibikoresho by’isuku.

Umuvugizi wa NFPO, Ndagijimana Leonard, yashimye icyemezo cya Leta cyo guhagarika inzoga zitujuje ubuziranenge, avuga ko kizagira uruhare mu gukumira ibibazo by’ubuzima byashoboraga kwiyongera, birimo indwara zitandukanye n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Yagaragaje impungenge ko iyo izo ngamba zidafatwa, umubare w’abarwayi wari gukomeza kwiyongera, bigatuma igihugu gikoresha amafaranga menshi mu kubitaho.

Abagize NFPO basabye ko ingamba zo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge zikomeza gushyirwa mu bikorwa, ndetse abagaragaraho gukomeza kuzikora cyangwa kuzihisha bagafatirwa ibihano bikomeye.

Minisitiri w’Ubuzima yatangaje ko umubare w’abantu bajyanwaga mu mavuriro bafite ibikomere byatewe n’imirwano ifitanye isano no kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge wagabanutseho hafi 80%

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages