00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mercedes-Benz igiye gusubiza mu ruganda imodoka ibihumbi 30 kubera ikibazo cya feri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 October 2026 saa 06:28
Yasuwe :

Mercedes-Benz igiye gusubiza mu ruganda imodoka zirenga ibihumbi 30 kubera ikibazo cy’imiyoboro y’amavuta ya feri gishobora kongera ibyago by’impanuka.

Byagaragajwe mu itangazo riherutse gushyirwa ahagaragara n’Ikigo cya Amerika gishinzwe Umutekano wo mu Muhanda (National Highway Traffic Safety Administration: NHTSA).

NHTSA yatangaje ko iki cyemezo cyo ku wa 2 Ukwakira kireba zimwe mu modoka z’iyi sosiyete ikora imodoka zihenze, zakozwe hagati ya 2022 na 2025.

Ikibazo kiri ku miyoboro y’amavuta ya feri z’imbere, ishobora kuva cyangwa guturika, bigatuma imodoka ikenera intera yisumbuye kugira ngo ihagarare.

Biteganyijwe ko ba nyir’imodoka bireba bazamenyeshwa binyuze mu mabaruwa ku wa 27 Ugushyingo. NHTSA yavuze ko abacuruzi b’izo modoka bazasimbuza imiyoboro y’amavuta ya feri z’imbere nta kiguzi ba nyirazo basabwe. Iki cyemezo kireba imodoka 30.064 zose hamwe.

Mercedes-Benz igiye gusubiza mu ruganda imodoka ibihumbi 30 kubera ikibazo cya feri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages