00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi ya Uganda yafunze abakekwaho gukoresha ibice by’imibiri y’abantu mu bupfumu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 October 2026 saa 07:15
Yasuwe :

Polisi ya Uganda yatangaje ko abantu babiri batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu iyicwa rya Natukunda Jackline wo muri Lukaya no mu bundi bwicanyi bukekwa ko bwari bugamije gukoresha ibice by’imibiri y’abantu mu mihango y’ubupfumu muri Masaka, Wakiso na Sanga.

Abatawe muri yombi ni Kamugisha Kulaishi w’imyaka 38, ukora ubucuruzi bwo kuguriza abantu amafaranga, utuye mu gace ka Kasala muri Nyendo-Mukungwe, n’umupfumu wo mu Karere ka Kyotera ukekwaho kuba ari we wamuhaye akazi ko gukora ubwo bwicanyi.

Batawe muri yombi nyuma y’uko ku wa 29 Nzeri 2026, mu gace ka Kako, ku muhanda wa Kako-Mukungwe muri Nyendo-Mukungwe, habonetse umutwe w’umuntu wari uzingiye mu ishashi y’umweru. Nyuma, Polisi yasanze umurambo udafite umutwe mu gace ka Butale muri Kyanamukaka, iza kumenya ko uwishwe ari Natukunda Jackline.

Polisi yavuze ko Kulaishi yajyanye abagenzacyaha n’abapolisi bashinzwe gusuzuma ahakorewe icyaha, abereka uko ubwo bwicanyi bwakozwe. Bivugwa ko yaberekanye aho yafatiye uwo mugore muri Lukaya, aho akekwaho kumwicira n’aho yamuciriye umutwe n’amaboko, mbere yo kujugunya umutwe muri Kako n’igihimba ku Musozi wa Butale.

Umuvugizi wa Polisi mu turere twa Masaka East na Masaka West, SP Kasirye Twaha, yagize ati “Yiyemereye ko umupfumu yamuhaye akazi ko kumushakira ibice by’umubiri w’umuntu ku mashilingi ya Uganda 2.000.000, amuha mbere amashilingi 250.000.”

Polisi yavuze ko uyu ukekwaho kugira uruhare rukomeye muri ubu bwicanyi yanemeye ko yishe abandi bantu babiri muri Nsangi mu Karere ka Wakiso no muri Sanga. Bivugwa ko yavuze ko yariye umutima w’umwe muri bo.

Umurambo w’uwiciwe muri Sanga warabonetse urashyingurwa, mu gihe iperereza kuri ubwo bwicanyi bivugwa ko bwakozwe rigikomeje.

Polisi yatangaje ko mu rugo rwa Kulaishi hafatiwe ikoti, bote, isafuriya n’ibikoresho bitandukanye bikoreshwa mu mihango y’ubupfumu. Byabitswe kugira ngo bikorerwe isuzuma rya gihanga.

Iperereza riri gukorwa ku bufatanye bwa Polisi yo muri Nyendo n’iyo mu gace ka Masaka East, hamwe n’abapolisi bo muri Sanga na Nsangi.

Kasirye yagize ati “Turasaba abaturage gukomeza gutuza no kuba maso mu gihe iperereza rigikomeje. Abakekwa bombi barafunzwe.”

Polisi yashimye abapolisi bo muri Nyendo no muri Masaka East ku ntambwe bateye muri iri perereza, ivuga ko rizakomeza kugira ngo hamenyekane niba abakekwa hari aho bahuriye n’ubundi bwicanyi.

Polisi ya Uganda yafunze abakekwaho gukoresha ibice by’imibiri y’abantu mu bupfumu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages