00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ndayishimiye yakoze impinduka zikomeye mu gisirikare

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 13 October 2026 saa 02:47
Yasuwe :

Perezida akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yakoze impinduka zikomeye mu nzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’igisirikare.

Ku wa 12 Ukwakira 2026, Ndayishimiye yagize Gen Maj Ndorarigonya Grégoire Umugenzuzi Mukuru muri Minisiteri y’Ingabo n’abahoze ari abasirikare.

Mu bugenzuzi bukuru bw’iyi Minisiteri, Brig Gen Silas Pacifique Nsaguye yagizwe Umugenzuzi ushinzwe imiyoborere, imibereho n’ingengo y’imari.

Col Bigirimana Joseph yagizwe Umugenzuzi muri Minisiteri y’Ingabo ushinzwe amahugurwa, imyitozo ndetse n’amasomo, Brig Gen Elie Bukuru ashinzwe ibikoresho.

Col Fidele Ndayishimiye yagizwe Umuyobozi ushinzwe abakozi n’imari muri Minisiteri y’Ingabo, Col Remy Cishahayo agirwa Umuyobozi mu biro bikuru by’ingabo ushinzwe igenamigambi.

Mu biro bikuru by’ingabo, Brig Gen Nestor Ndayubahe yagizwe Umuyobozi ushinzwe imyitozo, Col Leonidas Matonde agirwa Umuyobozi w’ishuri rikuru rya gisirikare.

Ku wa 10 Ukwakira, Ndayishimiye yakoze impinduka zikomeye mu bajyanama be mu rwego rwa gisirikare basanzwe bakorera mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu, ashyiramo ba ’Colonel’ barenga bane.

Perezida Ndayishimiye yahinduye abajyanama mu bya gisirikare, abagenzuzi muri Minisiteri y'Ingabo n'abayobozi mu biro bikuru by'ingabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages