00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

White House yategetse kugabanya ubushobozi bwa ‘Starshield’ ikoreshwa na Ukraine

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 October 2026 saa 09:56
Yasuwe :

Abayobozi babiri bo muri Amerika n’undi wo mu gihugu cy’inshuti zayo batangaje ko amabwiriza yo kugabanya imikorere ya Starshield, uburyo Ukraine ikoresha mu itumanaho rya gisirikare no kuyobora drones, yaturutse muri White House.

Abo bayobozi batatangajwe amazina bavuze ko ubuyobozi bwa Minisiteri y’Ingabo bwahawe ubutumwa busaba kugabanya ubushobozi bw’iyo serivisi ya SpaceX. Ntibagaragaje uwafashe icyemezo cyangwa uwashyize mu bikorwa ayo mabwiriza.

Starshield ni uburyo bwagenewe inzego za leta n’iz’umutekano, cyane cyane Minisiteri y’Ingabo ya Amerika. Bukoresha urusobe rwa satellites rwa Starlink, ariko bugenewe ibikorwa bya gisirikare.

Abayobozi ba Ukraine bavuze ko ibikoresho byakira internet byagenewe igisirikare byahagaritse gukora igihe byabaga biri ku bintu byihuta. Ibyo byabangamiye drones zibikoresha mu kuyobora ingendo zazo mu kirere cya Ukraine.

Ku wa Kane, umuntu wo muri Minisiteri y’Ingabo ya Ukraine yavuze ko ibyo bikoresho byongeye gukora, ariko bitarengeje umuvuduko w’ibilometero 160 ku isaha.

Icyemezo cyafashwe mu gihe Perezida Donald Trump yashyiraga igitutu kuri Kyiv ngo ihagarike ibitero ku nganda zitunganya peteroli mu Burusiya. Avuga ko bituma ibiciro by’ingufu bizamuka, bikabangamira amahirwe y’Aba-Republicain mu matora yo mu Ugushyingo.

Icyakora, impuguke zivuga ko izamuka ry’ibiciro ahanini rituruka ku ntambara Amerika na Israel birwana na Iran, yatumye Iran igaba ibitero ku bikorwa by’ingufu, Inzira ya Hormuz na yo ikaba yarafunzwe hafi yose.

Umuyobozi wa Amerika yabwiye Reuters ko Perezida atigeze atanga ubusabe bwo kugabanya imikorere ya Starshield. White House ntiyasubije niba abandi bayobozi barabutanze.

Elon Musk yavuze ko Starshield ari iya Guverinoma ya Amerika kandi ari yo iyigenzura, bityo ko igisirikare cyangwa Perezida ari bo bagena urugero rw’imikoreshereze yayo.

Umubano wa Kyiv na Washington wazambye nyuma y’inama yabereye i Miami ku wa 9 Ukwakira, yahuje impande zombi, u Burayi na Banki y’Isi.

Jared Kushner na Steve Witkoff babwiye Ukraine ko Amerika ibabajwe n’uko ikomeza kugaba ibitero ku nganda za peteroli. Basobanuye ko amasezerano yo kugura mazutu y’u Burusiya agamije koroshya imyitwarire ya Moscow mu biganiro by’amahoro.

Ayo masezerano yerekeye utugunguru dusaga miliyoni 2,25 yanenzwe n’abadepite ba Amerika, bavuga ko azaha Moscow amafaranga yo gukomeza intambara.

Volodymyr Zelenskyy yayise icyemezo kigaragaza intege nke. Trump yasabye amatora muri Ukraine no kuvanaho Zelenskyy. Kyiv yabajije inzego za Amerika iby’imbogamizi za Starshield, ibwirwa ko ari icyemezo cya White House.

Starshield ikoreshwa na Ukraine mu kuyobora drones za gisirikare yagabanyirijwe ubushobozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages