00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Putin yavuze ko ibitero bya Ukraine ku nganda za peteroli bitangije byinshi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 October 2026 saa 07:36
Yasuwe :

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yatangaje ko ibitero Ukraine iherutse kugaba ku nganda zitunganya peteroli zo mu gihugu cye bitangije ibintu byinshi, ariko ashimangira ko u Burusiya buzihorera nk’uko Ibiro Ntaramakuru Interfax byabitangaje.

Putin yagize ati “Bagabye ibitero aha na hariya. Nta byangiritse bikomeye byabaye. Icyakora, barakomeje.”

Ibi yabivuze nyuma y’igitero gikomeye cya drones za Ukraine cyateje inkongi mu ruganda rutunganya peteroli rwo mu Ntara ya Ryazan mu gitondo cyo ku wa Kane, nk’uko Guverineri w’iyo ntara yabitangaje.

Ni cyo gitero cya mbere cya Ukraine cyemejwe ko cyibasiye ibikorwaremezo by’ingufu byo mu Burusiya, kuva Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ku Cyumweru ko u Burusiya na Ukraine byemeranyije guhagarika ibitero ku bikorwa remezo by’ingufu.

Ku wa Gatatu, Minisitiri w’Intebe Wungirije w’u Burusiya, Alexander Novak, yari yatangaje ko Ukraine yagabye ibitero ku nganda zitunganya peteroli zo mu ntara za Saratov na Ryazan. Icyakora, Ukraine yahakanye ko yabigizemo uruhare.

Putin yavuze ko ibitero bya Ukraine ku nganda za peteroli bitangije byinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages