00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Epfo: Abantu 200 basanzwe mu kigo cy’umupasiteri, bamwe baboheshejwe iminyururu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 October 2026 saa 09:54
Yasuwe :

Polisi yo muri Afurika y’Epfo yataye muri yombi umupasiteri n’umugore we nyuma yo gusanga abantu 200 bafungiye mu kigo gikekwaho gufasha mu buryo butemewe ababaswe n’ibiyobyabwenge, bamwe muri bo baboheshejwe iminyururu.

Icyo kigo cyakoreraga mu rusengero rwo mu Ntara ya Mpumalanga, mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu. Cyavumbuwe ku wa Kane mu gikorwa cyakozwe n’inzego z’ubuyobozi muri ako gace.

Abayobozi bavuze ko basanze abo bantu bari mu buzima bubabaje kandi butubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Bamwe bari bafite ibisebe umubiri wose, abandi baboheshejwe iminyururu ibafatanyije.

Abo bashakanye bakekwaho gushimuta abantu, ariko Polisi yatangaje ko bashobora kongererwa ibindi byaha. Ntibaragira icyo batangaza ku byo bashinjwa kugeza iyi nkuru itangajwe.

Mu basanzwe muri icyo kigo harimo umukobwa w’imyaka 16 n’umuhungu w’imyaka 11, bararaga mu cyumba kimwe n’abantu bakuru.

Abayoboraga icyo kigo bari babwiye abagenzuzi ko bacumbikiye abantu 60. Igenzura ryagaragaje ko umubare wabo ari inshuro eshatu ugereranyije n’uwo batangaje, barimo abagore basaga 30.

Abo bantu, bivugwa ko abenshi bari barabaswe n’ibiyobyabwenge, bari bacucitse mu byumba. Nta bwogero bukora bari bafite, ndetse nta n’amazi ava muri robine babonaga.

Urwego rushinzwe imibereho myiza y’abaturage rwatangaje ko bamwe bari bamaze igihe muri icyo kigo gikekwaho gukora mu buryo butemewe.

Buri muntu yishyurirwaga amafaranga 3000 y’Ama-Rand ku kwezi, hafi kimwe cya kabiri cyayo kigahabwa urusengero.

Polisi yatangaje ko abantu 14 mu bahasanzwe bajyanywe mu bitaro kugira ngo bakomeze kuvurwa. Abayobozi bavuze ko abandi 132 basubijwe mu miryango yabo.

Umupasiteri n’umugore we biteganyijwe ko bazagezwa imbere y’urukiko rwo muri ako gace ku wa Mbere.

Ibigo bifasha ababaswe n’ibiyobyabwenge bikora bitemewe byiyongereye muri Afurika y’Epfo mu myaka ishize, mu gihe ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge na ryo rikomeje kwiyongera.

Umwaka ushize, urwego rushinzwe imibereho myiza y’abaturage rwatangaje ko rwavumbuye ibigo bisaga 100 bikora bitemewe hirya no hino mu gihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages