00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyirabahire: Yaretse akazi muri banki, agurisha amatungo atangiza uruganda rw’ifu y’igikoma

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 September 2026 saa 12:38
Yasuwe :

Hari ubwo ikibazo umuntu ahura na cyo mu buzima gihinduka amahirwe y’ishoramari. Kuri Beatrice Nyirabahire, byose byatangiriye ku gikoma.

Nyuma yo kubyara, yashakaga ifu y’igikoma nziza, ifite intungamubiri kandi yizeye ubuziranenge bwayo, ku buryo umwana númubyeyi yabagwa neza. Ku isoko, ifu yari ihari, ariko iyo yashakaga yo ntibyari byoroshye kuyibona, cyane cyane mu Karere ka Rulindo aho yari atuye.

Icyari ikibazo cyo mu rugo cyaje kuvamo igitekerezo cy’ubucuruzi. Uyu munsi ni we washinze Shimirwa Ltd, ikigo gitunganya ifu y’igikoma ikozwe mu binyampeke birimo amasaka, ibigori, ingano na soya, gifite ibicuruzwa birimo ifu yitwa BINO na KURA.

Nyirabahire yavuze ko ikibazo yahuye na cyo amaze kubyara ari cyo cyamweretse ko ku isoko hari icyuho gishobora kubyazwa amahirwe y’ubucuruzi.

Ati “Ikibazo cyari i Rulindo, kandi nticyari aha gusa. Byari bigoye kubona igikoma cyiza muri aka karere nyuma yo kubyara. N’iyo wakibonaga, ntabwo cyabaga gifite ubuziranenge bwo ku rwego rwo hejuru.”

Mbere yo kwinjira mu ishoramari, Nyirabahire yakoraga muri banki. Yari afite akazi gahoraho, ariko ngo yahoraga yumva ashobora gukora ikindi kintu cye bwite.

We n’Umugabo we wize ibijyanye n’Ubutabire bakoze uburyo butandatu butandukanye bwo kuvanga ibinyampeke.
Ati “Umuntu wese wakinywaga yahoraga avuga ko igikoma gifite uburyohe.”

Icyakurikiyeho cyari ukureba niba ibyo abantu bo mu rugo bakundaga n’isoko ryabikunda.

Nyirabahire yatangiye kugurisha iyo fu buhoro buhoro mu iduka rito yari asanzwe acururizamo ifu y’ibigori. Abakiliya barayikunze, bamwe batangira kugaruka kuyigura. Ikimenyetso gikomeye cy’uko ibyo ari gukora bizatera imbere, cyari isoko yabonye i Musanze.

Umugore umwe yahaguze ibilo icyenda by’ifu, ajya kubiteka iwe. Abaturanyi baragisangira, baragikunda. Umwe muri bo wari umucuruzi yahise ahamagara Nyirabahire amusaba kumuzanira ibilo 100.

Ni bwo yatangiye kubona ko ibyo yari yatangiriye mu rugo bishobora kuvamo ubucuruzi nyabwo.

Yagurishije amatungo ngo ashore muri uyu mushinga

Icyo gihe ifu ye nta zina yari ifite, ku buryo n’umukiliya wayikunze atari afite izina ry’igicuruzwa yabwiraga undi muntu ushaka kugura. Nyirabahire yafashe icyemezo cyo kubihindura.

Yagurishije amatungo, amafaranga avuyemo ayagura ibikoresho byo gutunganya umusaruro, atangira gukora ifu mu rugo. Umuryango we wamufashaga kuyipima, kuyipakira no kuyitwara.

Umusaruro wa mbere wari ibilo 30. Yabishyize mu modoka nto y’umuryango, ajya kubigurisha i Musanze.

Mu mezi ane yakurikiyeho, yajyaga i Musanze buri munsi, akazenguruka amaduka yamamaza igicuruzwa cye, akanaha abantu uburyo bwo kukigerageza. Byari bigoye kandi binaniza, ariko byaje gutanga umusaruro.

Muri Nyakanga 2021, Shimirwa Ltd yashinzwe ku mugaragaro, ifite ibicuruzwa bibiri by’ingenzi: BINO, ifu isanzwe y’igikoma na KURA, igenewe abana.

Nyirabahire ntiyashakaga gusa gukora igikoma kiryoshye; yashakaga no kubaka ikigo gifite ubuziranenge.

Mu Ukuboza 2021, nyuma y’amezi atanu gusa Shimirwa itangiye gukora ku mugaragaro, yashyizeho umuyobozi ushinzwe umusaruro kugira ngo igenzura ry’ubuziranenge ritangire kuva ku ntangiriro y’urugendo rw’ibicuruzwa. Ibyo byaje gufasha ikigo kubona ikirango cy’ubuziranenge cya Rwanda Standards Board (RSB).

Kuva ku muryango ukora ifu, kugera ku bakozi 19

Uko ubucuruzi bwakuraga, Shimirwa yavuye ku mushinga ahanini wakorwaga n’umuryango, igera ku bakozi 19.

Muri bo, umunani bahawe akazi nyuma yo guhugurwa binyuze muri gahunda Shimirwa yagiranye na Rwanda TVET Board, aho batojwe gutunganya ibinyampeke no kugenzura ubuziranenge.

Ibicuruzwa byayo ubu bigera ku bacuruzi 30 bo mu turere twa Gicumbi, Musanze, Rubavu, Karongi ndetse no mu Mujyi wa Kigali.

Iki kigo kandi cyashyizeho urubuga rw’ikoranabuhanga abakiliya bashobora kunyuraho bagura ibicuruzwa byacyo.

Kimwe mu bibazo bikomeye byari bihari, cyari ukwinjira neza ku isoko ry’i Kigali. Abakiliya bashakaga ibicuruzwa bari bahari, ariko kubigeza aho bari bikaba ikibazo. Hari n’ikindi kibazo cyari imbere mu ruganda.

Iyo Shimirwa yashyiraga ibilo 100 by’ibigori mu mashini itunganya ibinyampeke, yasohoragamo ibilo 82 gusa. Ni ukuvuga ko habaga igihombo kingana na 18%. Ariko kubera ko ikigo kitari gifite uburyo buhamye bwo gukurikirana ayo makuru, kumenya neza inyungu cyangwa igihombo kuri buri cyiciro cy’umusaruro byari bigoye.

Impinduka yaje ubwo Shimirwa yabonaga ubufasha buturutse kuri ICT chamber, bwo gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga bwo gucunga ububiko, binyuze muri gahunda ya Rwanda Economy Digitalisation (RED), ikorana na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, MINICT, Cenfri, na Mastercard Foundation.

Ubwo buryo bwatumye Nyirabahire atangira kubona mu buryo burambuye urugendo rw’ibicuruzwa bye kuva ku ruganda kugeza ku bacuruzi.

Yashoboraga kumenya umucuruzi ugifite ibicuruzwa byinshi, uwenda kubimara ndetse n’ahari icyuho ku isoko gikeneye kuzuzwa.

N’abakiliya bashakaga Shimirwa kuri internet cyangwa ku mbuga z’ubucuruzi bwo kuri internet bashoboraga guhuzwa n’umucuruzi ubegereye ufite ibyo bakeneye.

Ikoranabuhanga ntiryakemuye gusa ikibazo cyo gukwirakwiza ibicuruzwa ahubwo ryahinduye n’uburyo Nyirabahire areba ubucuruzi bwe.

Ubu ashobora gukurikirana uko ibicuruzwa bigenda ku isoko, imikorere y’abacuruzi n’imyitwarire y’abakiliya, amakuru akamufasha gufata ibyemezo ashingiye ku mibare aho gukeka no kugenekereza.

Shimirwa Ltd ivuga ko yageze ku musaruro w’ibilo ibihumbi 12 by’ifu y’igikoma buri kwezi, mu gihe Nyirabahire avuga ko BINO yonyine ubu igurisha toni 20 buri kwezi.

Kigali yahoze ari rimwe mu masoko yari ayigoye kugeramo, ubu ifite abacuruzi bakorana na Shimirwa.

Intambwe ikurikiyeho ni ugushyira barcode ku bicuruzwa byayo kugira ngo bishobore kwinjira no mu masoko manini.

Mbere yo kwinjira mu ishoramari, Nyirabahire yakoraga muri banki. Yari afite akazi gahoraho, ariko ngo yahoraga yumva ashobora gukora ikindi kintu cye bwite
Mu bakozi 19, umunani bahawe akazi nyuma yo guhugurwa binyuze muri gahunda Shimirwa yagiranye na Rwanda TVET Board, aho batojwe gutunganya ibinyampeke no kugenzura ubuziranenge
Shimirwa Ltd ivuga ko yageze ku musaruro w’ibilo ibihumbi 12 by’ifu y’igikoma buri kwezi, mu gihe Nyirabahire avuga ko BINO yonyine ubu igurisha toni 20 buri kwezi
Shimirwa yavuye ku mushinga ahanini wakorwaga n’umuryango, igera ku bakozi 19
Muri Nyakanga 2021, Shimirwa Ltd yashinzwe ku mugaragaro, ifite ibicuruzwa bibiri by’ingenzi: BINO, ifu isanzwe y’igikoma na KURA, igenewe abana
Shimirwa Ltd itunganya ifu y’igikoma ikozwe mu binyampeke birimo amasaka, ibigori, ingano na soya, ibicuruzwa birimo ifu yitwa BINO na KURA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages